Menya indwara ya “Ablutophobia” yo gutinya amazi yajujubije igitsinagabo
Abagabo bayirwaye bisobanura ko koga cyane bitabareba ahubwo bigenewe abagore, nyamara ntibahishure ko batinya amazi mu ibanga.
Abana bato bayirwaye barangwa n’amarira igihe cyose babonye amazi mu ibase bakuwemo imyenda, cyangwa bakoga barwana n’ababoza.
Mu by’ukuri koga bigereranywa n’ubuzima, kuko biri mu bikorwa abantu bashishikarizwa gukora buri munsi. Abarwaye ‘Ablutophobia’ bakomeza kwirengagiza koga kuva mu rukerera kugeza izuba rirenze.
Bihinduka akaga iyo umukobwa cyangwa umugore arwaye iyi ndwara, kuko ntawakwifuza kumwegera dore ko imiterere yabo ibahatira koga nibura kabiri ku munsi.
Abashakashatsi batangaje ko 66% y’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za America boga nibura rimwe ku munsi, mu gihe 7% boga rimwe mu cyumweru.
Ibishobora gutera iyi ndwara birimo kuba umuntu yaratotejwe hakoreshejwe amazi, kurohama ariko akarokoka, gukurira mu muryango ubamo umwanda bikagirwa umuco, guhura n’ikibazo cy’ihungungana n’ibindi.
Ku bana bato ho birasanzwe ko batinya amazi akonje ariko niba atinya n’ashyushye bigaragaza ko arwaye. Abayirwaye baganirizwa na muganga gusa, akamenya uko yabafasha agendeye ku byo banyuzemo.
Iyi ndwara imera nko gucanganyikirwa kuri bamwe barimo abana, bagatekereza nabi barimo koga bigatuma banga amazi kubera impamvu runaka. Iyi ndwara ishobora gukira, uwari uyirwaye agatinyuka amazi.
Source: MedicalNewsToday