Tumenye Kanseri ya ‘Prostate’ indwara ijegeza abagabo

Tumenye Kanseri ya ‘Prostate’ indwara ijegeza abagabo

Kanseri ya Prostate, ifata igice kimwe mu bigize imyanya myibarukiro y’abagabo ni imwe mu zikunze kujegeza abagabo batandukanye dore ko itarobanura abakomeye n’abarohereje.

‘Prostate’ ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y’igitsinagabo, iki gice giherereye munsi y’uruhago gikikije umuheha usohora inkari n’amasohoro. Ni urugingo rutaboneshwa amaso.

Abagabo batandukanye b’ibyamamare, abaperezida b’ibihugu by’ibihangange ndetse n’ibyo ku mugabane w’africa yagiye ibajegeza abandi yarabahitanye.

Kanseri ya prostate iterwa niki?

Top Sante dukesha iyi nkuru ivuga ko impamvu itera iyi kanseri itazwi, ariko kandi hari abashakashatsi bavumbuye ko yaba iterwa n’imikurire irengeje urugero y’uturemangingo two mu rugingo rwa ‘prostate’ mu bindi biyitera harimo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu batandukanye.

Mu bo ikunze kwibasira twavuga nk’abagabo barengeje imyaka 50 y’amavuko, abateruye ibiremereye, kuba warigeze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ukabihagarika, kurya ibinyamavuta byinshi, kunywa itabi ryinshi n’ibindi.

Nubwo bigoye kubona ibimenyetso by’iyi kanseri iyo umuntu agifatwa, uko igenda ikura bigenda byigaragaza.

Muri byo twavuga:

-Gushaka kunyara buri kanya kandi ntubashe gufunga inkari, gushaka kunyara inshuro nyinshi nijoro, kutabasha gutungereza igihe urimo kunyara kandi hakajya haza inkari nkeya, kunanirwa kunyara uhagaze, amaraso mu masohoro cyangwa mu nkari n’ibindi.

Kanseri ya prostate ishobora kuvurwa igakira iyo igaragaye hakiri kare, ariko kandi abagabo bagirwa inama yo kwirinda ibyavuzwe hejuru biyitera, ku bafite abo bashakanye nabyo biri mu biyirinda binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara.

Ntitinya ibyamamare n’Abaperezida

Mu mwaka wa 2016, Francois Mitterrand wabaye Perezida w’Ubufaransa, yishwe na kanseri ya prostate. Iyi ndwara akaba yari ayimaranye imyaka 14 byaragizwe ibanga rikomeye.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2013, uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yatangaje ko yamaze iminsi mu bitaro kubera kanseri ya prostate.

Mu 2007, Uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ariyo yamuhitanye.

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nyakwigendera Nelson Mandela mu 2001 yatangaje ko ayirwaye.

Colin Powell, wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuherwe Warren Buffettnabo barwaye kanseri ya Prostate.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, rigaragaza ko iyi kanseri ya prostate ir mu zibasira abagabo izifata izindi ngingo z’umubiri.

Aimé Gerald UFITINEMA

8 thoughts on “Tumenye Kanseri ya ‘Prostate’ indwara ijegeza abagabo

  1. HelloHello Brothers, nyamuneka iyi ndwara iragoye cyane nari nsigaye ninyarira mbese ngatinya no gufata urugendo kandi rwa kure!! Nkumva ububabare bukabije nahoraga niteguye urupfu, kubw’umugisha w’Imana namenye uwamfashije kumenya umuntu wampaye umuti w’umuvugutano kweli !! (0788354951) muzamubaze azabafasha !Sinabyizeraga ko nakira pe!! Natangiye mbona impinduka nziza, nasubiye kwa muganga bapimye basanga nta kibazo kirimo yarabyimbutse gusa bangiriye inama ko ngomba kujya mfata inzuzi ngo ni nziza!!

  2. NJYE NDWAYE CANCER YA PROSTATE NALIPIMISHIJE IBYO BITA PSA NSANGA MFITE 60ng/ml UBU NZABAGWA MULI IKI CYUMWERU(biopsy)mu bitaro bya MULAGO MULI UGANDA/

    1. Muraho neza niba urwaye PROSTATE Cancer ukaba utarabagwa hamagara iyi number bagufasha kuko nibenshi nzi bavuye burundu+250784721024 cg WhatsApp+250728853922

  3. Muriho!

    Mubyukuri prostate ni urugingo rugirwa n`abagabo gusa , nirwo rubasha:
    – gutunganya amatembabuzi ajyana na amasororo kugirango aringanize PH intanga ngabo zitangirika .
    – gufunga /gufungura igihe uri kwihagarika rukabuza amasohoro(intanga ngabo gusohoka) cyangwa waba uri gukora imibonano mpuzabitsina rugahagarika inkari gusohoka.

    Rero biba ikibazo iyo rwatangiye kwangirika nk`intangangabo: zibihuhwe , zitihuta(speed) ,zidahagije(quantity), zidafite ireme(quality) ibyo byose biganisha ku buremba n`ibindi bimenyetso byavuzwe haruguru …. , gusa kimwe cyo buri umugabo wese aba afite ibyago byinshi byo kuba yarwara indwara ya prostate. Bityo rero aba agomba kubungabunga uru rugingo kuko nirwo shingiro ry`ubugabo ( umugabo).

    Ibyago bikomeye byo kurwara iyi ndwara aho bibera ibindi bindi nuko iyo rutakibasha gukora umurimo warwo amashoro n`inkari bizira rimwe .

    Niyo mpamvu dukwiriye kururinda ,tukarubungabunga kuko rufatiye runini umuryango .

    Mbafitiye uburyo bwiza kandi bwizewe kuwaba yifuza kuyirinda no kuyivura (igihe byibura ari hejuru y`imyaka 29).

    Mwaduhamagara /mukatwandikira kuri +250786430008

    Mugire Amahoro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share