Abagana akabari “ Nyirangarama Gare Down town” barinubira serivise yaho mbi yo kutagira ubwiherero

Abagana akabari “ Nyirangarama Gare Down town” barinubira serivise yaho mbi yo kutagira ubwiherero

Iyo umuntu avuze Nyirangarama cyangwa Ets Urwibutso, benshi bahita bumva umugabo wa Rwiyemezamirimo witwa Sina Gerard umaze kubaka izina, kubera ibikorwa bye bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Muri ibyo bikorwa bye harimo n’amaresitora usanga ku kicaro hazwi nko kuri Nyirangarama k’umuhanda ugana mu karere ka Musaze – Rubavu ndetse n’aho abagenzi bategera imodoka hatandukanye, mu rwego rwo kubegereza amafunguro n’ibinyobwa bitabagoye bityo bakabona gukomeza ingendo zabo. Muri izo gare afitemo ibikorwa no muri gare yo mu mujyi rwagati ( Down Town) naho ari yo.

Iyi resitora ya Nyirangarama Down Town ntitangirwamo amafunguro gusa kuko ari n’akabari, usanga harimo abafata imitobe yaba iyakozwe n’Urwibutso cyagwa se amafanta ndetse n’agahiye. Aba bose bikarangira bakeneye ubwiherero kugira ngo bihagarike ariko bagahura n’ikibazo cyo kwishyuzwa uko basohotsemo igiceri cy’ijana ( 100fr), benshi bakagitanga by’amaburakindi ndetse hakaba n’abanga kugitanga rwose!

Kayiranga Patrick ( izina twamuhaye) utarashatse kuvuga amazina ye, yagize ati: “ Nta  wamenya uko abandi babibona, wenda binatewe n’umufuka wa buri muntu ariko ku bwanjye nsanga ari ikibazo pe! Niba mfashe icupa rimwe cyangwa abiri nshobora kwihagarika nk’inshuro eshanu, urumva magana atanu (500fr) nayo aba agiye. Ni ibintu bitugora cyane ndetse bikaba byanatuma umuntu ahurwa ntiyifuze kuba yagaruka aha bitewe n’uko afata amafaranga yo kunywera, akagereka n’ayo kujya kwihagarika”.

Avuga ko akunze kujya mu tubari dutandukanye ariko ibyo ahasanga bitandukanye n’ibyo yaboneye kwa Nyirangarama.

Akomeza agira ati: “ Ibi by’aha nta handi ndabibona! Kuko burya akabari kaba kagizwe n’ubwiherero. N’abatabufite kubera ko wenda baturanye n’ababucuruza ibi tuzi nka “ Public Toilet “ bagirana amasezeano, haba hari uwifuza kujyayo bakamuha agapapuro (Geton) yitwaza kerekana aho aturutse, ibintu bikaba amahoro.”

Munyemana Silas ( Izina twamuhaye) nawe ni umukiriya twasanze mui Nyirangarama Down Town atubwira ko akunda kuhanywera no kuharira kubera serivice yaho ndetse n’isuku biharangwa, ariko ngo nyuma y’ibyo afite ibyo ahanenga.

Ati: “ Aha hantu ndahakunda, ariko ndabona ngiye kuhareka kubera ikibazo cy’umusarani! Mu by’ukuri ujyamo wagaruka ugasanga hari abari k’umuryango baguteze ngo wishyure ijana. Ni ibintu bitubangamira cyaneee!!! Niba umuntu aba yakoze imibare ye y’amafaranga aribusige hano, yajya kwihagarika akahasiga andi, imibare ye iba ipfuye neza.”

Aba bagabo bombi icyo bahurizaho ni uko ubuyobozi bwa Nyirangarama bwazagirana amasezerano na ba nyir’ubwiherero bityo umukiriya agatangirwa ijana, dore ko n’ibiciro byaho ngo barenzaho ijana ukurikije n’ibiciro byo hanze, iryo jana rirengaho rikaba ryaba ubwishyu bwo mu bwiherero, bakavuga ko byaba bibabaje Sina Gerard atanga amafaranga y’isuku n’umutekano ariko iwe hagaragara ikibazo nk’iki . bakavuga ko umutekano wa mbere ari mu mubiri w’umuntu.

Umwe mu bakozi b’aka kabari utarashatse ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko abakiriya benshi binubira kujya mu bwiherero bakishyuzwa, atubwira ko no mu gasanduku k’ibitekerezo ( Boite de suggestion) basangamo inyandiko nyinshi zibabwira ko babangamiwe. Ngo nabo babigeza k’ubuyobozi bwabo ariko igisubizo kikaba ari ntacyo kugeza ubu.

Ati: “ Icyo kibazo turakizi cyane kuko haba mu gasanduku k’ibitekerezo dusangamo inyandiko zibitubwira, hari n’ababitubaza ariko nta gisubizo tubaha kuko natwe ntacyo tuba dufite. Ubuyobozi burabizi wenda hari icyo buteganya kuzagikoraho nta wamenya.”

Twegereye ushinzwe kwishyuza abavuye mu bwiherero mu kazi yararimo akora, atubwiye ko kwishyuza abantu cyane cyane bafashe no ku gahiye ari ikibazo kuko akenshi banabambura, bakababwira ko bagomba kuzajya bajya kwishyuza kwa Nyirangarama aho banywereye. ngo n’ibintu bishobora no kubateranya n’aba boss be kuko akazi aba yarahawe ni ukwishyuza buri muntu umaze gukoresha ubwiherero.

Yagize ati: “ Ni imiguruko kwishyuza hano! Hari n’uwo wishyuza akaba yagukubita icupa bityo ukamureka akigendera nawe ugakiza amagara yawe daaa!!!

Avuga ko nyirabayazana w’ikibazo ari akabari ka Nyirangarama kuko atanga urugero rwa resitora y’abahinde iri hejuru mu yindi Etaje, aho avuga ko bo bakorana neza kuko abakiriya babo babaha udupapuro baza bitwaje, n’umukozi ushinzwe ubwiherero ugasanga akora akazi ke mu mahoro.

SINA Gerard ni Rwiyemezamirimo uhambaye kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa

Mu kiganiro twagiranye na Rwiyemezamirimo Sina Gerard nyir’iyi resitora, wumva nta gisubizo kirambye atanga. Ahubwo akavuga ko ikibazo kigomba kuganirwaho na ba Rwiyemezamirimo bombi we n’uwafashe ubwiherero muri  gare hose, n’ubwo ngo atari bwo bwa mbere baba bakiganiriyeho bityo iki kibazo kikaba cyafatirwa ingamba.

K’uburyo bwo kujya baha udupapuro abakiriya bitwaza bagiye mu bwiherero, nawe avuga ko byashoboka ariko akavuga ko byaturuka ku bitekerezo by’abakiriya be nk’uko basanzwe babandikira, bakabasaba ko ku giciro yabarengerezaho ijana ryo kuriha ubwiherero ngo kuko icyo giceri bavuga yarengeje bagereranyije n’ibiciro by’ahandi yagishyizeho atagendeye ko bazakenera ubwiherero, ahubwo yagishyizeho nka Rwiyemezamirimo uwo ari we wese washyiraho na 200f cyangwa 500f bitewe na Bizinesi ye.

Ati: “  Utwo dupapuro two kwerekana mu bwiherero ko bavuye iwacu, ntitubyanze. Ahubwo nibahuze ibitekerezo batwandikire badusaba ko buri giciro cyaba icy’amafunguro cyangwa se ibinyobwa dushyiraho iryo jana! Ntituzatindiganya kuko nibo dukorera. N’aho ibyo kuvuga ko twarengejeho ijana ukurikije n’ibiciro by’ahandi, njye narishyizeho nk’uko umucuruzi uwo ari we wese ashyiraho ibiciro bitewe n’abakiriya be cyangwa se uko Bizinesi ye imeze, n’aho ayikorera.”

Mu myanzuro Sina Gerard atanga, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose cyane cyane mu biganiro na Rwiyemezamirimo mugezi we, ariko ikibazo kikavugutirwa umuti umukiriya akagubwa neza.

Ubusanzwe Rwiyemezamirimo Sina Gerard atanga Serivise nziza mu byo akora. Wagera ku kicaro cye ( Nyirangarama) ukareba uburyo yakoreye ubwiherero n’isuku nyinshi abagenzi bava cyangwa bajya mu bice bya Musanze na Rubavu kandi k’ubuntu, ukibaza ukuntu n’aho akorera mu mujyi wa Kigali hagaragara ikibazo cyo kutagira ubwiherero bikakuyobora.

Turizera ko iki kibazo kizavugutirwa umuti nk’uko abivuga kuko Viziyo tugezemo si iyo kwihagarika ahabonetse hose nk’uko kera wasanga abantu cyane cyane abagabo bumanye n’ibiti babyihagarikaho kuko batabonye ahandi hantu bitabaza cyangwa se banze no gutanga ayo mafaranga basabwa y’ubwiherero.

Nyirangarama Down Town bahakundira isuku yaho
Abanywera Nyirangarama Down Town ngo babangamiwe no kwishyuzwa ubwiherero
Umukozi ushinzwe kwishyuza ngo hari n’igihe bayamwima
Iyo umukiriya avuye mu bwiherero atanga igiceri cy’ijana

Aime Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Aimé Gerald UFITINEMA

4 thoughts on “Abagana akabari “ Nyirangarama Gare Down town” barinubira serivise yaho mbi yo kutagira ubwiherero

  1. Impuruza.net mwakoze inkuru ipfuye rwose, NGO SINA Gerard ni umugabo wa Rwiyemeza mirimo? Mwarangiza inkuru ye mukayishyira mo amafoto ya products zitari iruruganda rwe ni akumiro rwose.
    Mwisebanya mujye mwihangana.

  2. Oya rwose ino nkuru ni nziza kndi n’iy’ubuvugizi. Niba ashaka ko Business ye igenda neza narebe uburyo yakwishyurira abakiriya be kuko akabari égale Toilette, cyangwa babitubwire ko iwe ari muri mukubite nk’ahandi hose umuntu yirwariza. Ahantu twafataga nka VIP ariko ngo uko unyaye igiceri kigasigara?! Ibi ni iki banyarwanda ? !!!

  3. Nge ndumva Sina arengana tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire none se banyiri iyo nyubako bo nigute bakodasha inzu ukwayo itandukanye na toillete ziri munyubako!kuki bo batabishyira mugiciro cy’ubukode bw’inzu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share