Ibitaramo bibiri bikomeye byagombaga kubera mu mujyi wa Kigali byahagaritswe kubera Koronavirusi

Ibitaramo bibiri bikomeye byagombaga kubera mu mujyi wa Kigali byahagaritswe kubera Koronavirusi

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 mu mujyi wa Kigali hagombaga kubera ibitaramo bibiri bikomeye harimo icyagombaga kubera i Rusororo ku Intare Arena n’ikindi cyari kubera mu mahema ya Camp Kigali, kugeza ubu amakuru ahari ni uko ibi bitaramo byombi bimaze gusubikwa bitakibaye.

Igitaramo cyagombaga kubera ku Intare Arena i Rusororo cyari icyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Each One Rich One’ cyagombaga kuririmbiramo abahanzi barimo Adrien na Genti Misigaro na Israel Mbonyi naho icyagombaga kubera Camp Kigali cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ kikaba cyari kigamije gushimira Cecile Kayirebwa.

Ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru habura amasha make ngo ibi bitaramo bitangire, nibwo hasohotse amakuru yuko bitakibaye byahagaritswe.

Mu itangazo abari gutegura igitaramo cyagombaga kubera i Rusororo bageneye abanyamakuru, bavuze ko havutse ikibazo gitunguranye ariyo mpamvu gisubitswe.

Bagize bati: “Ku bakunzi bacu bari bategereje igitaramo cyari bubere ku Intare Arena kuri uyu wa 8 Werurwe 2020 saa kumi gihuje Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, ndetse n’abandi batumirwa, mube muhagaritse ingendo zigana aho igitaramo cyari Kubera! Havutse ikibazo gitunguranye!”

Basabye abaguze amatike kuyaguma bakaza kumenyeshwa uko bigenda mu masaha ari imbere.

Ku rundi ruhande abateguraga igitaramo cyo gushimira Cecile Kayirebwa ntibaragira icyo batangariza abagombaga kucyitabira kuko ngo nabo bataramenyeshwa n’ubuyobozi icyatumye igitaramo cyabo gihagarikwa kandi bari barahawe ibyangombwa byose n’umujyi wa Kigali.

Umwe muri bo yavuze ko bari bafite icyangombwa kibemerera gutegura iki gitaramo ariko batunguwe nuko bageze Camp Kigali aho cyagombaga kubera maze abashinzwe kuharinda bakababwira ko bahawe amabwiriza n’ubuyobozi bw’umujyi ko iki gitaramo kitagomba kuba ndetse ntanuwemerewe kuhinjira.

Mu itangazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali banyujije ku rubuga rwa twitter bavuze ko ibi bitaramo bisubitswe ku munota wanyuma kubera Coronavirus.

Bagize bati : “Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, Bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo”.

Igitaramo cyo guhimbaza Imana nicyo cyabanje guhagarikwa
Mu masaha ya saa sita icyo gushimiramo umuhanzikazi cecile KAYIREBWA nacyo cyahagaritswe
Imyiteguro mu Intare Arena yaririmbanije
Ku rundi ruhande muri Camp Kigali naho byari bishyushye
Ibinyobwa n’ibiribwa byari bimaze kwegeranywa ngo bigezwe Camp Kigali ahagombaga kubera igitaramo
Ubuyobozi bwa Bwiza Media bwateguye iki gikorwa, bwari bwabisabiye uruhushya ndetse buranaruharwa

Aime Gerald UFITINEMA

Impuruza.net

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share