U Burusiya bwashyize umuryango w’abayinganyi ku rutonde rw’ibyihebe

U Burusiya bwashyize umuryango w’abayinganyi ku rutonde rw’ibyihebe
Nyuma y’igihe gito u Burusiya bushyizeho itegeko rihana ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina no kubyamamaza, kuri ubu iki gihugu cyashyize umuryango wabo uzwi nka ‘LGBTQ’ ku rutonde rw’ibyihebe.
Iki cyemezo cyari kijyanye n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburusiya mu Gushyingo gushize ko ababa mu muryango wa ‘LGBT’ (Lesbian,Gay,Bisexual,Transgender,Queer), bagomba gufatwa nk’intagondwa, iki gikorwa abahagarariye ababana bahuje ibitsina bavuga ko bafite ubwoba ko bafatwa kandi bagakurikiranwa.

Urutonde rukorwa n’ikigo cyitwa Rosfinmonitoring gifite ububasha bwo guhagarika konti za banki z’abantu barenga 14.000 n’ibigo byashyizwe kuri uru rutonde ko ari ibyihebe n’intagondwa n’iterabwoba. Bahereye kuri Al Qaeda kugeza kuri kompanyi y’igihangange muri Amerika ya Meta hamwe na bagenzi ba nyakwigendera umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, Alexei Navalny.

Ibiro ntaramakuru bya Leta y’Uburusiya RIA, byatangaje ko kuba uru rutonde rushyirwaho ibyihebe n’intagondwa rwongeweho umuryango w’abatinganyi wa ‘LGBTQ’, kuko ibikorwa byawo ntaho bitandukaniye n’iby’iterabwoba no kuyobya imyumvire y’abantu.

Perezida Vladimir Putin uri mubafashe iki cyemezo ngo nawe avuga ko indangagaciro z’uyu muryango ntaho zihuriye n’izi gihugu kandi ko zuzuyemo n’imyumvire mibi yazanywe n’ibihugu by’Iburengerazuba.  Uburusiya bwakajije umurego mu myaka icumi ishize bwo kurwanya ibikorwa by’abatinganyi n’abihinduje igitsina.

Mu bindi byemezo byafashwe harimo kubuza abashaka kwihinduza igitsina mu Burusiya no guca ubuvuzi bwose bujyanye nabwo. Ibi bibaye hashize amezi macye hasohotse itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina banabuzwa uburenganzira bwo kurera abana (Adoption).

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share