Musanze:Kwishyira hamwe byatumye akato n’ihezwa bakorerwaga bigabanuka

Musanze:Kwishyira hamwe byatumye akato n’ihezwa bakorerwaga bigabanuka

Bamwe mu banyamuryango b’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+) mu Karere ka Musanze, bavuga ko mbere bahabwaga akato n’ihezwa bityo no kwiteza imbere kwabo bikababera ikibazo gikomeye, ariko nyuma yo kwibumbira hamwe mu makoperative n’akato n’ihezwa byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida bakanatangaza inkuru  k’ubuzima (ABASIRWA) n’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+),bateguriye abanyamakuru amahugurwa ku kato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida, banaboneraho umwanya wo gusura ndetse no kuganira n’abanyamuryango b’amwe mu makoperative yabafashijwe kwiteza imbere.

“Gira ubuzima-Nyange”, ni koperative ifite ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibirayi na tungurusumu bihingwa ku buso bwa hegitari 1, ikaba yibumbiwemo abagera kuri 38, abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko, muri bo 20 bafite virusi itera Sida. Yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2006 itangijwe n’abanyamuryango 7 bari bahawe umurima n’Akagari kugira ngo uzabafashe kwiteza imbere bityo binabarinde ubukene no kwigunga.

Umurerwa Chantal (Izina twamuhaye) ni umubyeyi w’imyaka 48, atuye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagali ka Mwumba, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze. Afite abana 2 mu mbyaro 6 kuko abandi bana yabyaraga bagezaga ku mezi nka 7 bakitaba Imana, akibwira ko hari abamurogera kandi ahubwo ari uko babaga bavukanye virusi itera Sida.

Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2004, abigiriwemo inama n’umuvandimwe we, yagiye kwipimisha kuko na we yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso. Abaganga basanze yaranduye ahita anatangizwa imiti kuva ubwo. Avuga ko umuryango n’abaturanyi be bakimenya ko yanduye bamuhaye akato ndetse bakajya bamuheza bikomeye, ariko akishimira ko kugeza ubu byagabanutse cyane.

Abitangaho ubuhamya agira ati : “Umuryango wanjye cyane cyane abaturanyi baranennye cyane bakimenya ko nanduye virusi itera Sida, ku buryo nanahitaga bakandyanira inzara bavuga ngo ‘ Dore uko yabaye, uko asigaye asa,…’, mbese byari bimeze nabi cyane natwe twifitemo ukwiheba nta muntu utugira inama. Aho urugaga ruziye rukadukorera ubuvugizi natwe twishatsemo akabaraga no kwikomeza, ubu rwose nta kibazo dufite tubayeho neza kandi na babandi batunenaga tubanye neza”.

Umurerwa ashimira cyane urugaga RRP+ rwabafashije kwibumbira hamwe bakiteza imbere kuko yihereyeho ubuzima bwe n’umuryango bwahindutse ku buryo bugaragara.

Agira ati: “Kuba ndi umunyamuryango wa Koperative byaramfashije cyane kuko iyo twasaruye ibyo twahinze turagabana nkashyira abana bakarya, cyane ko ndi n’umupfakazi ninjye umuryango uba urangamiyeho. Iyo twagabanye amafaranga ndayikenuza n’abana bakabona amafaranga y’ishuri na mituweli.”

Ntawukiramwabo Léonard ni umuyobozi wa Koperative ”Gira ubuzima-Nyange”, yishimira aho bageze kuko ari heza, ari naho ahera ashimira urugaga kuko rubakorera ubuvugizi hirya no hino, agahamya ko byanatumye akato n’ihezwa bigabanuka ku kigero cya 99 %.

Léonard avuga ko usibye amahugurwa bahabwa no gukorerwa ubuvugizi bakesha urugaga, runabatera inkunga ifatika mu buryo bw’amafaranga bityo nabo bakarushaho kwiteza imbere, ubu bakaba baraniguriye ikibanza bubakamo ubwanikiro bubafasha kubika imyaka yabo neza.

Mu kwishimira ubufasha bahabwa, akomeza agira ati : “ Usibye no kudukorera ubuvugizi, RRP+ yaduteye inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 500, twongeraho n’umusanzu w’abanyamuryango bacu, twigurira ikibanza twubakamo ubwanikiro, ayandi tuyahingishamo, ubu mu kwezi kwa munani twasaruye tuzaba tumeze neza cyane n’imiryango yacu”.

Muneza Sylvie ni umuyobozi mukuru w’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+) ku rwego rw’igihugu, avuga ko nyuma yo gusanga ubukene mu banyamuryango babo ari imwe mu mpamvu yatezaga umurindi akato n’ihezwa, byabaye ngombwa ko bafashwa kwibumbira mu makoperative baterwa inkunga izabafasha kwikura mu bukene kuko hari n’abataragiraga amacumbi yo kubamo.

Agira ati: “Ubushashatsi bumaze gukorwa twasanze akato n’ihezwa byari bihari byaraterwaga ahanini n’ubukene, niyo mpamvu twatekereje uko umunyamuryango yakwikura mu bukene, tubakangurira kwibumbira mu makoperative natwe tubakorera ubuvugizi hirya no hino tubatera inkunga  zabafishije kugera aho bageze ubu biteza imbere”.

Muneza avuga ko n’ubwo nta mibare ifatika ihari igaragaza uko akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida ku rwego rw’igihugu ihagaze, gusa we ahamya ko 90% akato kagabanutse.

Akato n’ihezwa birimo amoko agera kuri 2, aho usanga hari akato umuntu yikorera ku giti cye n’ako akorerwa n’abandi. Ubushakashatsi bwakozwe n’urugaga RRP+ mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 34 ari rwo rwiganjemo abafite ubwandu bushya, bukanagaragaza ko ari nabo bakibasirwa n’ako kato ku kigereranyo cya 48.  

Amafoto:

Aimé Gerald UFITINEMA

One thought on “Musanze:Kwishyira hamwe byatumye akato n’ihezwa bakorerwaga bigabanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share