Bugesera: Aba Ofisiye basaga 600 binjijwe mu gisirikari cy’uRwanda

Bugesera: Aba Ofisiye basaga 600 binjijwe mu gisirikari cy’uRwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye ipeti rya S/Lieutenant abasore n’inkumi bashya 624, abibutsa gupfira agaciro ku buzima bw’abo n’ukuri barinda Abanyarwanda n’u Rwanda.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, riri i Gako mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye ibihugu by’abo, abavandimwe, imiryango n’abandi.

Abasoje amasomo ni 624 barimo abakobwa 51, aba Ofisiye bato 33 bize mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda. Aba bose bari mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere ni abanyeshuri 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu ‘Social and Military Science’, mu buvuzi ‘General Medecine’ ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu ‘Mechanical and Engeneering’.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n’abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye. Icyiciro cya Gatatu kigizwe n’aba Ofisiye 33 barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko abasoje amasomo bujuje ibisabwa bimerera kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi ntayegayezwa mu kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwa kugihagararira.”

Brig Gen Franco Rutagengwa yavuze ko urugendo aba basore n’inkumi basoje rutari rworoshye, kuko 25 barutangiye batabashije kurusoza kubera impamvu zitandukanye.

Yavuze ko basanzwe bafite amashami 10 y’amasomo, ariko ko mu myaka iri imbere batekereza kuzongera amashami y’amasomo batanga.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye aba Ofosiye bashya kuba barahisemo ‘gukorera igihugu cy’abo cy’u Rwanda’ mu ngabo z’igihugu no kuba bararangije amasomo y’abo neza.

Yanashimye abarimu babigishije, babahaye ubumenyi butandukanye ndetse anashima ‘ibihugu by’inshuti byafashije mu kwigisha abandi ba Ofisiye bamaze kurahira, barahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye’.

Kagame yanashimye ababyeyi kuba barashyigikiye kandi bakanashishikariza abana babo ‘guhitamo uyu mwuga’. Umwaka wari urenze, aba ba Ofisiye bari masomo n’imyitozo itandukanye

Umukuru w’Igihugu yavuze intambara zirwanwa muri iki gihe ‘n’iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe kandi’ ndetse ‘akagushotora aganisha kuri iyo nzira y’intambara’ cyangwa se ‘akoresha intambara muri ibyo byose, ukubuza uburenganzira, ukubuza amahoro, ukubuza interambere cyangwa no gusenga ibyo umaze kubaka’.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye ‘yabuze ayo mahoro mvuga’ akavamo gutakaza Abanyarwanda benshi. Yavuze ko nubwo ibyinshi byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo ariko hari ‘n’ababishyigikira n’ababihembera’.

Perezida Kagame yavuze ko umwuga wa gisirikare utarengera igihugu gusa, ahubwo unarengerera ‘wowe ubwawe’. Ni umwuga ukurengera ukarengera n’abandi.

Ati “[…] Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima. Ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga, ni ishema! Ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda abanyarwanda bose n’abandi bose batuye igihugu cyacu’.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Politiki mbi yatumye hari umubare munini w’abantu bicwa. Ugasanga hari uwishwe nyuma yo kubazwa urupfu ashaka gupfa.

Yagaragaje ko igihugu cyageze aho umuntu ahitamo urupfu apfa, bikongera kubaho ‘byaba ari ishyano’. Perezida Kagame yavuze ko ibyo ingabo z’Igihugu zigishwa, ibyo batozwa n’amateka ‘yacu ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu’. Ati “Nizo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu, ari mwebwe, ari abo musanze n’abandi bazaza.”    

Yifashishije urugero rw’umukecuru wahitishijwemo urupfu yicwa akavuma abashakaga kumwica,Perezida Kagame yavuze ko uyu ‘mukecuru ari intwari’. Ni ibintu avuga ko bwikwiye kuranga ingabo, bakanga ubagaraguza ‘agati cyangwa agatoki’.

Ati “Uwo mukecuru ni intwari! Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi banyarwanda. Kubaranga, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, ukabyanga, ukabirwanya…”

Kagame yavuze ko urupfu abanyarwanda bakwiye guhitamo ‘ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu’. Ibi kandi bikwiye kuba ‘umuco.

Yabwiye abinjiye mu ngabo ko badakora bashingiye ku byo bigishijwe gusa, ahubwo bakwiye no gukora ibyo umutima n’ubwenge bibabwira. 

Yabasabye gupfira ukuri. Ati “[…]Bibabwira kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri. Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ukuzanyeho ibyo, ndetse kenshi, akicuza icyatumye abikora, ni izo ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bakwiye gupfira agaciro ku buzima bw’abo. Ati “Ubazanaho intambara akabyicuza.”

Yasabye abinjiye mu ngabo kurangwa n’ubwitange ndetse n’ikinyabupfura. Ababwira ko akazi kose bazajyaho bagomba kuzarangwa n’imyitwarire ikwiye ya RDF nk’uko bisanzwe. Ati “Mbifurije ishyaka n’ihirwe. Muzagire akazi keza n’ubuzima bwiza.” 

Umwe mu babyeyi bafite umwana wasoje amasomo agahabwa n’ipeti rya Sous- Lieutenant, yavuze ko ashimishijwe no kuba umwana we yinjiye muri RDF, avuga ko umutima we ukeye. Yashimye Perezida Kagame, asaba Imana kumurinda. 

Uyu mubyeyi yavuze ko mu 1959 yahunze u Rwanda kubera Politiki mbi, ariko ko aho yagarukiye mu Rwanda yasanze umuco wimakajwe. Yavuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yihariye. Yibuka ko hari igihe bajyaga bakubitwa, basabwa kubyinirira inkoni ya Mombutu Sese Seko wayoboye Congo, kandi atari amuzi. 

Batamuriza Jean D’Arc ufite umwana witwa Ndayisenga Richard wasoje amasomo ye, yavuze ko yakuze ashaka kujya mu gisirikare akiri umukobwa, ariko byanze ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana. Yavuze ko yishimye kuba abana be bose barize “noneho Bucura bwanjye akaba asoreje ku ipeti rya Sous- Lieutenant”.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije muri RDF Aba Ofisiye bashya 624

Aba basore n’inkumi bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare. Hari 25 babatashije gukomeza amasomo kubera impamvu zitandukanye

Perezida Kagame yasabye aba Ofisiye bashya kwanga agasuzuguro, ubugwari n’ububwa, ahubwo bagaharanira gupfira agaciro ku buzima bw’abo



Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share