#Kwibuka30: Hatangajwe andi mazina y’abanya politiki yiyongera ku yandi y’abarwanyije jenoside yo mu 1994

#Kwibuka30: Hatangajwe andi mazina y’abanya politiki yiyongera ku yandi y’abarwanyije jenoside yo mu 1994

Leta y’U Rwanda yatangaje amazina icyenda mashya y’abanyepolitiki bishwe mu 1994 kubera ko bagerageje kurwanya jenoside yahigaga Abatutsi ariko na bamwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abarwanyije umugambi wo kurimbura abatutsi .

Benshi muri bo ni abari mu nzego z’ubutegetsi bishwe nyuma yo kurwanya umugambi wa jenoside. Barimo abari mu bwoko bw’Abatutsi ariko hakabamo n’abari Abahutu bari mu mashyaka ahanganye n’irya MRND rya Perezida Habyarimana.

Ministeri ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze ko amazina y’aba banyapolitiki bafatwa nk’intwari yagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Habayeho gukurikirana amateka y’aba bantu, gusesengura imbwirwaruhame zabo ndetse n’inyandiko zitandukanye basohoye.

Aba banyapoliti bashya batangajwe bariyongera ku bandi 12 basanzwe bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero ruri mu karere ka Kicukiro (mu mujyi wa Kigali).

Uretse aba banyepoliti bazize ibitekerezo byabo bidahura n’iby’ubutegetsi bwariho, uru rwibutso kandi runashyinguwemo Abatutsi bagera ku bihumbi 3000 bishwe bazira jenoside bakorewe.

Ngurinzira Boniface

Uyu mugabo wari impuguke mu by’indimi wize mu gihugu cy’u Bubiligi yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu mwaka wa 1942

Yabaye Ministri w’ububanyi n’amahanga ukomoka mu ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana. Nka Ministri w’ububanyi n’amahanga, Ngurinzira ni we wahagarariye U Rwanda mu biganiro byageze ku masezerano ya Arusha .

Ubwo yari muri ibi biganiro yaje kwibasirwa na bamwe mu begereye ubutegetsi ndetse n’abasirikare bakuru bamushinjaga kwemera bimwe mu byo ubutegetsi butari bwishimiye.

Ibi ni nko kwemera ko igisirikare cyari guhuzwa, FPR na yo ikagira abayihagarariye mu ngabo z’U Rwanda. Uyu mugabo kandi yashinjwaga ko ngo yemeye ko FPR yahabwa imwe mu myanya ikomeye y’ubutegetsi.

Muri uyu muhango, umuryango wa Ngurinzira wari uhagarariwe n’umugore we n’abana be batatu.

Umwe mu bana be, Ujeneza Marie Yollanda yavuze ko se yishwe ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 4 ubwo ingabo za MINUAR z’Ababiligi zavaga mu kigo cy’ishuri rya ETO Kicukiro aho uyu na we zari zaramuhungishirije. Aha ni na ho hari ibihumbi byinshi by’Abatutsi baje kwicirwa ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro.

Uyu mukobwa wa Ngurinzira avuga ko umuryango utamenye aho se yiciwe ndetse n’uburyo yaba yarashyinguwemo. Gusa ngo baje kumenya ko yishwe bivuzwe na Radio RTLM.

Rumiya Jean Gualbert

Uyu mugabo wari umwarimu wa Kaminuza wize mu gihugu cy’U Bufransa yavukiye ahari i Butare mu 1950.

Yaje kwinjira mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ndetse aninjizwa muri Komite Nyobozi yaryo ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura ya Butare.

Mu mwaka wa 1992, Rumiya yasezeye mu ishyaka rya MRND ndetse no mu myanya yari afite mu buyobozi bwaryo.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Habyarimana, Rumiya yamubwiye ko atiteguye kuguma muri iri shyaka kuko ryasaga n’irishaka gukomeza kugundira ubutetsi kandi hari hamaze kwemezwa ko igihugu gishingira ku mashyaka menshi.

Uyu Rumiya kandi avugwa ko yabaye mu ba mbere bamaganye Disikuru ya Leon Mugesera yavugiwe muri mitingi ya MRND aho yashinjwe ko yasabaga Abahutu gutsemba Abatutsi.

Aha naho Rumiya uvuga ko avuka ku mubyeyi umwe w’umututsi ndetse n’uw’umuhutu yandikiye Mugesera amunenga ku kuba atararebye ingaruka ijambo rye ryashoboraga kugira ku mibanire y’abanyagihugu.

Yaje kwicwa muri jenoside.

Habyarimana Jean Baptiste/1950

Habyarimana Jean Baptiste wari umuyoboke w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL yari Perefe wa Butare.

Uyu wari we Mututsi wenyine muri ba Perefe 11 bari mu gihugu yagerageje guhanga na n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi. Ministri w’ubumwe bw’Abanyarwanda Jean Damascene Bizimana avuga ko uyu yaje kwicwa hamwe n’umuryango we kubera ko yari umututsi kandi akaba yari n’umuyobozi wabangamiraga ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside.

Yishwe amaze gukurwaho na Guverinoma iyobowe na Theodore Sibdikubwabo.

Ruzindana Godeffroid –PSD

Uyu mugabo wakomokaga mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage, PSD yagizwe Perefe w’icyari Kibungo mu burasirazuba bw’igihugu mu mwaka wa 1992.

Uyu ngo yashyiraga imbere imibereho myiza y’abaturage kandi akarwanya amacakubiri.

Ubwo yari Perefe, ingabo za FPR zarwanaga n’ubutegetsi zasatiraga cyane aho yari ayoboye, ubutegetsi bukamushinja gukorana n’Inkotanyi ndetse no kuzorohereza gufata uduce twinshi.

Ubwo jenoside yatangiraga, uyu mugabo ngo yagerageje kuyirwanya ndetse no kubuza abaturage kwibasira bagenzi babo.

Gusa yaje kwicwa ubwo yageragezaga guhungira mu gihugu cy’U Burundi yicanwa n’umuryango we wose .

Dr Gafaranga Théoneste /1942

Uyu mugabo wari impuguke mu buvuzi yakomoka mu ishyaka rya PSD ndetse akaba yari na Visi Perezida waryo.

Uyu mugabo wabaye mu ba mbere bashinze PSD, azwi ko ari umumwe mu mpuguke zagerageje guhangana n’ubutegetsi bwa Habyarimana bashinjwaga kuyoboza igitugu.

Ndagijimana Callixte

Ndagijimana Callixte yavutse mu mwaka wa 1965 akaba yari Burugumestri wa Komini Mugina mu cyahoze ari Perefegitura ya GITARAMA .

Yishwe n’abasirikare ba Leta nyuma yo gukoma imbere ibitero byinshi by’interahamwe zashakaga kurimbura abatutsi ndetse no gushishikariza abaturage kudacikamo ibice .

Nyuma y’urupfu rwe ni bwo Genocide yashobotse muri iuyi Komini.

Nyagasaza Narcisse

Nyagasaza Narcisse yagizwe Burugumestri wa Komini ya Ntyazo iri hafi y’U Burundi mu mwaka wa 1993 akaba yari umuyoboke wa PL.

Muri jenoside yabaye atamaze igihe ku buyobozi, uyu yasabye abaturage kwirinda gusubiranamo ndetse abashishikariza guhangana n’ibitero by’interahamwe.

Ngo hari abaturage benshi yahaye ibyangombwa kugira ngo bashobore guhungira i Burundi ndetse na we ubwo ngo yishwe arashwe ubwo yageragezaga guhungira i Burundi .

Gisagara Jean-Marie Vianney/1966

Uyu mugabo wari umuyoboke w’ishyaka rya PSD yari umuyobozi wa Komini Nyabisindu, ubu yitwa Nyanza ahahoze ari Butare.

Ubwo jenoside yatangiraga amaze umwaka umwe gusa ayobora Nyabisindu, Gisagara ashimirwa ko yabashije kuyirwanya ndetse agatuma itinda gutangira mu gace ka Nyanza yifashishije abapolisi ba Komini ndetse n’abaturage be.

Ibi byatumye yibasirwa cyane n’ubutegetsi kugeza ubwo na we agiye mu bwihisho. Gusa yaje gufatwa yicwa mu kwezi kwa 5 kwa 1994 ashinyaguriwe akuruwe ku modoka ndetse ubutegetsi buhuruza abaturage ngo baze kureba uko yicwa.

Rwabukwisi Vincent wakunze kwitwa RAVI /1959

Uyu mugabo yari umunyamakuru ndetse waje no guhinduka umunyapolitiki. Yashinze ikinyamakuru KANKUKA cyahoraga kinenga ubutegetsi.

Kubera inyandiko ze zinegura ubutegetsi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 mu mwaka wa 1990, cyakora aza kurekurwa nyuma y’amwe mu masezerano menshi ubutegetsi bwagiranye na FPR barwanaga .

Rwabukwisi yaje gushinga ishyaka UDPR ryari ryiganjemo abakiri bato. Yaje kwicwa ku itari ya 11 z’ukwezi 4.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share