#Kwibuka30: Hibutswe imbaga y’Abatutsi biciwe muri ETO nyuma yo gutereranwa na MINUAR (Amafoto)

#Kwibuka30: Hibutswe imbaga y’Abatutsi biciwe muri ETO nyuma yo gutereranwa na MINUAR (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, abantu ibihumbi bitabiriye urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi i Nyanza, Kicukiro.

Uru rugendo rwatangiriye kuri sitade ua IPRC, ahahoze ishuri rya ETO Kicukiro, akaba ari n’aho hari ibirindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR), rusorezwa ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahahise hakomereza umugoroba wo kwibuka.

Imyaka 30 irashize ingabo za MINUAR zitaye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro bigatuma Interahamwe zica benshi mu bo izo ngabo zari zirinze zikaza kubasiga.

Nyuma y’urwo rugendo habaye umugoroba wo kwibuka wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Padiri Innocent Consolateur niwe watangije ibiganiro nyuma y’uko umushyitsi mukuru n’abandi batumirwa bari bamaze gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abasaga 105,000 ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo rye, Padiri Innocent Consolateur yagize ati: “Kwibuka ni inshingano z’abarokotse, iz’Abanyarwanda bose ndetse n’amahanga yose muri rusange. Turibuka amateka yacu mabi, yakurikiwe n’ameza, kugira ngo tutazasubira mu kibi ukundi.”

Yakomeje agira ati: “Turibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe, hashize imyaka 30, ariko cyane cyane turibuka abatikiriye kuri uyu musozi, bateze amaboko, batagira abo batakira, amahanga abareba, abashungera, ndetse arabatererana.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko ubutaka bwo ku musozi wa Nyanza budasanzwe kubera impamvu Ebyiri:

Iya Mbere; “aho washyira ikirenge hose kuri ubu butaka, hakiriye amaraso y’abacu benshi bahaguye. Uko tuhagenda, uko tuhagera, dukwiriye kujya tuhubaha.”

Iya Kabiri; “ubu butaka bwabonye amabi menshi. Ubugome bw’indengakamere abicanyi bakoresheje batsemba imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, n’abandi bose; ubu butaka uwabuha umwanya wo kuvuga, bwabisobanura. Ni ubutaka rero budasanzwe.”

“By’umwihariko, muri uru Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abasaga 105,000 baguye hano no hirya no hino muri aka Karere ka Kicukiro, twagize amahirwe yo kubona, kuko hari n’abandi benshi tutarabona.

Dr. Gakwenzire Philibert, Perezida wa Ibuka avuga ko abantu bafite ipfobya bagihari, asaba amahanga adafite amategeko ahana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuyashyiraho maze ababikora bakabihanirwa.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yavuze ko mu mbogamizi ubutabera bufite ari abakoze Jenoside bahindura amazina, bagahindura n’ibihugu cyangwa bagahimba impfu. Ahamya ko bazakomeza gushaka abo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, yashimye ubutwari bwaranze Kapiteni Mbaye wari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda avuga ko iyo haba abafite umutima nk’uwe Abatutsi bari kurokoka ari benshi. Yashimiye kandi urubyiruko rurwanya abagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga.

UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI, SAMUEL DUSENGIYUMVA YAVUZE KO UBUTAKA BWO KU MUSOZI WA NYANZA BUDASANZWE
URWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO RUSHYINGUYEMO ABATUTSI BASAGA IBIHUMBI 105,
ABIGANJEMO URUBYIRUKO BITABIRIYE UMUGOROBA WO KWIBUKA
ABAROKOTSE IBITERO BY’INTERAHAMWE I NYANZA BATANZE UBUHAMYA
UMUVUGIZI WA GUVERINOMA, YOLANDE MAKOLO ARI MU BITABIRIYE UMUGOROBA WO KWIBUKA.
URUGENDO RWO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI I NYANZA RWATANGIRIYE KURI SITADE YA IPRC
PEREZIDA W’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO UMUTWE W’ABADEPITE, MUKABALISA DONATILLE, AKABA ARI NA WE MUSHYITSI MUKURU MURI IKI GIKORWA CYO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI I NYANZA YA KICUKIRO
MBERE Y’IBIGANIRO HABANJE KUNAMIRWA IBIHUMBI BY’ABATUTSI BISHYINGUWE MU RWIBUTSO RWA NYANZA YA KICUKIRO
INGABO ZA MINUAR MURI ETO KICUKIRO
PADIRI INNOCENT CONSOLATEUR NIWE WATANGIJE IBIGANIRO
UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI, SAMUEL DUSENGIYUMVA YAVUZE KO UBUTAKA BWO KU MUSOZI WA NYANZA BUDASANZWE
INGABO ZA MINUAR MURI ETO KICUKIRO

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share