Mu myaka itanu ishize abantu 3,563 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside – Dr Murangira Thierry

Mu myaka itanu ishize abantu 3,563  bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside – Dr Murangira Thierry

Dr Murangira Thierry umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yatangajeko guhera mu 2019 kugeza mu 2023 ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatusti bishwe muri Jenoside bigera ku 257.

 

RIB ivugako ibi birego byiyongereye ugereranyije  mu myaka ya 2019 na 2023 kuko byari 44 biza kuba 97 akaba ari ubwiyongere bwa 120%.

RIB itangazako ibi byabayeho mu myaka ya vuba bityo akaba ari impinduka nziza kuko bigaragazako gutanga amakuru cyane cyane kuvuga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside, biri kugenda byiyongera.

RIB ikomeza ivugako Abatanze amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside batabihanirwa ariko abo bigaragaye ko bahishe amakuru barafatwa bagafungwa.

Dr Murangira Thierry akomeza asaba abaturage kwirinda ibyaha bifitanye isano no gupfobya jenoside,kuyihakana no kuyiha ishingiro kuberako muri uku kwezi kwa Mata nibwo ibyaha nk’ibyo bikunze kwiyongera.

Uru rwego rukomeza ruvugako mu myaka itanu ishize uru rwego rumaze kwakira abantu bagera ku 3,563 bakurikiranyweho ingegabitekerezo ya Jenoside ariko uko imyaka ishira niko uyu mubare ugenda ugabanuka.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ivugako iyo umuntu  abonye imibiri y’abe  bishwe muri jenoside bituma arahuka mu mutwe bikanubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa IBUKA Ahishakiye Naphatal avugako impamvu y’ubwitabire mu gutanga amakuru yaturutse ku nyigisho zagiye zitangwa ku miryango

Ahishakiye akomeza avugako abantu  byagaragayeko bafite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakanga gutaga amakuru bagomba gufatwa bagafungwa.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share