Bwa mbere mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku ndwara zitandura hifashishijwe telefone

Bwa mbere mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku ndwara zitandura hifashishijwe telefone

Mu Rwanda haherutse gukorwa ubushakashatsi bushingiye ku ndwara zitandura kuko byagaragaye ko hari ubwiganze buri hejuru ndetse n’ibitera ibyago byo kurwara izi ndwara, ubushashatsi bwakozwe bukaba bwari bugamije kureba uko iyo mibare ihagaze mu gihugu hanibandwa cyane ku ikoreshwa ry’uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga na Tekinoloji bwa telephone ngendanwa.

K’ubufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), CDC Africa ndets n’Umuryango nyarwanda ugamije kurwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance), baherutse gukora ubushashatsi mu buryo bw’ikoranabuhanga aho ubwiganze bwagaragaye mu rubyiruko rw’abafite imyaka 18 kugeza kuri 27 ari nabwo bwa mbere bwari bukoreshejwe mu Rwanda kuko mbere hakoreshwaga uburyo bumenyerewe bwo kubazwa ibibazo bigasubizwa imbonankubone.

Ubushakashatsi bwakozwe mu buryo bwa tombola (sampoling) aho uwatobowe yoherezwaga ibibazo binyuze mu butumwa bugufi kuri telephone, ububonye nawe agasubiza ahereye ku kibazo cya mbere akageza ku cya nyuma. Mu by’ukuri n’ubwo ubu buryo bwakunzwe ariko ntibuje gusimbura ubwahozeho ahubwo buje kubwunganira kuko buri bushakashatsi buba bufite icyo bugamije n’imikorere yabwo, abashakashatsi bakaba barabukunze cyane kuko bwitabiriwe kandi bunabafasha kubona ibisubizo vuba ndetse n’ibivuyemo bibereka ko ari igisubizo nyakuri ugendeye ku cyari kitezwe.

Alphonse Mbarushimana

Bwana Alphonse MBARUSHIMANA ashinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura, asobanura impamvu zatumye bifashisha ubu buryo bushya mu bushakashatsi, yagize ati: “Ni ubwa mbere tubukoresheje! Twashakaga kureba icyo bwafasha cyane ko ari uburyo bubangutse, usaba amakuru ndetse n’uyahabwa batavuye aho bari ibyo bikarinda umushakashatsi gukora ingendo ndende ajya gushaka amakuru, bikanagabanya umwanya cyangwa se amafaranga atagira ingano agenda nk’igihembo cy’umukozi, lisanse n’ibindi ”.

Uyu muyobozi ashimangira ko ubu buryo bushya bwabatwaye amezi 2 gusa kugirango babone ibisubizo bivuye mu bushakashatsi mu gihe ubundi buryo bwo gushaka imibare mu gihugu cyose usanga bifata n’umwaka.

Icyari kigendewe mu ikorwa ry’ubushakashatsi kwari ukugirango harebwe ku byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nko kumenya ko imyitozo ngororamubiri ikorwa , ikoreshwa ry’itabi, inzoga ndetse n’uko abanyarwanda barya imboga nka bimwe bishobora kwifashishwa mu kurwanya izi ndwara. Bavuga ko basanze imibare idatandukanye cyane n’ubundi bushakashatsi bwari bwarakozwe na Minisiteri y’ubuzima hakoreshejwe uburyo bumenyerewe n’abaturage aho umushakashatsi ajya k’urugo akaganira n’uwo yifuzaga by’imbonankubone.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku baturage bagera ku 3.027 , Rwanda NCD Alliance ivuga ko 5.6%  by’abasubije ibibazo biganje mu gitsina gabo bavuze ko banywa itabi, muri bo 3.7 % bavuga ko barinywa muri iki gihe n’aho abangana na 2.2% bo bavuga ko bamaze igihe gito rihagaritse.

Mu bisubizo byatanzwe, abagera kuri 29.3% bavuze ko babana n’abanywa itabi bigatuma nabo barihumeka, abandi bangana na 13.0% bavuga ko bahurira mu kazi n’abanywi b’itabi mu gihe kandi abagera kuri 4.5% bakoresha itabi ry’ikoranabuhanga bita e-cigarettes bangana na 4.5% .

Rwanda NCD alliance ivuga kandi ko yifashishije ibisubizo yahawe mu byerekeye ibisindisha cyangwa se inzoga ho yasanze abantu 2 kuri 5 banywa inzoga, ushyize ku ijanisha ugasanga bangana na 41.9% by’ababajijwe bose.

Muri bo abagera kuri 12.5% bemeye ko banywa inzoga buri munsi naho 1 kuri 3 basubiza ko banyweye inzoga mu minsi 30 yabanjirije iri bazwa ry’ubushakashatsi. Ikindi ubushakashatsi bugaragaza ni uko abanyarwanda bangana na 6% babajijwe, basubije ko banywa guhera ku macupa 6 kuzamura, ibi bikaba ari ingunga imwe gusa. Mu gihe impamvu nyamukuru ibatera kunywa inzoga nyinshi nk’uko babibajijwe, abenshi bahurije ku y’ikigare n’ibirori ko ari byo bituma banywa inzoga myinshi.

Hashize iminsi Guverinoma y’uRwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Tunyweless’ bukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kugabanya kunywa inzoga nyinshi byaba byiza bakazireka kuko nta cyiza cya alchool mu mubiri usibye kuwangiza no kuwuteza indwara zitandura nk’umwijima, impyiko, umutima n’izindi

Ibyavuye mu bushakashatsi birizewe ku gipimo cyo hejuru…

Ubuyobozi bw’ Umuryango nyarwanda ugamije kurwanya indwara zitandura bwizeza abanyarwanda ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byizewe, ko abantu badakwiye kwanga gutanga amakuru kuko n’ibyabajijwe bidasigaranwa nk’iby’umuntu ku giti cye ko ahubwo bikoreshwa mu bushakashatsi gusa, byarabanje no kunyura mu bigo byose bibifitiye ubushobozi.

Ubu bushakashatsi si mu Rwanda gusa bwakorewemo kuko hirya no hino buri gukorwa, gusa mu Rwanda nk’umwihariko rwo rwabonye raporo mbere y’ibindi bihugu, runashimirwa ku kuba rutanga amakuru mu gihe nyacyo kandi kihuse kuko rwaje mbere y’abandi.

Icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi cyakozwe  kuva mu mwaka wa 2022 kugeza 2023, aboherejwe ubutumwa bugufi bose hifashishijwe ibigo 2 by’itumanaho bikorera mu Rwanda ku bufatanye bw’ikigo cya RURA banganaga na 400.000 ariko hagamijwe kwakira abahagarariye abandi bagera byibuze ku 7.000 kuko icyiciro cya mbere hafashwe abagera ku 4.000 naho icya kabiri hafatwa 3.027, bivuze ko bose hamwe ari 7.027, aba ari bo bahagararira abanyarwanda bose mu ngeri zitandukanye haba mu myaka ikenewe, ibitsina byombi n’ibice batuyemo haba mu mijyi n’ibyaro kuko n’imibereho yabo iba itandukanye.

Alphonse Mbarushimana, umukozi muri Rwanda NCD alliance asobanura ibyavuye mu bushakashatsi

 

 

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share