Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagaragarije Abasenateri ibikenewe kugira ngo abimukira boherezwe mu Rwanda mu gihe cya vuba

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagaragarije Abasenateri ibikenewe kugira ngo abimukira boherezwe mu Rwanda mu gihe cya vuba

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, yabwiye abasenateri ibikorwa bigomba gukorwa kugira hakurweho inzitizi zishobora kudindiza kohereza Abimukira mu Rwanda .

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024,Sena y’u Bwongereza (House of Lords) yakiriye Minisitiri w’Intebe,Rishi  Sunak wavugiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ko yifuza ko Abimukira ba mbere boherezwa mu mbere y’amatora azaba mu Rwanda .

Mu rwego rwo kwirinda abashobora gukoma mu nkokora uyu mushinga banyuze mu nkiko, Guverinoma iyobowe na Rishi Sunak irashaka gushyiraho itegeko ryemejwe n’inteko ishinga amategeko, ritambamira uburyo bwose bwo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye ku buryo cyakwakira abo basaba ubuhungiro.

Abagize Sena y’u Bwongereza biganjemo abahoze ari abanyapolitiki n’abakozi ba leta, batoye bashyigikira ko habaho ivugurura ryemeza ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zizahaguruka mu Bwongereza ari uko habayeho amasezerano ashyiraho uburyo bushingiye ku mategeko bwo kubarengera mu gihe bari mu Rwanda.

Abasenateri kandi bemeje ivugurura ryemeza ko iri tegeko rigomba kuba ryujuje ibisabwa ku rwego rw’amategeko mpuzamahanga n’ay’imbere mu gihugu no gusaba ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abasaba ubuhungiro.

Sunak yavuze ko ashaka ko abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bazatangira koherezwa mu Rwanda mu mezi make ari imbere, mbere y’uko amatora yo muri icyo gihugu ateganijwe muri uyu mwaka atangira.

Ni mu rwego rwo gushaka kubahiriza ibyo yasezeranyije abaturage yiyamamaza, ko azahagarika amato y’abaza gusaba ubuhungiro mu Bwongereza .

Mu mpera z’icyumweru gishize umwana w’umukobwa w’imyaka 7 yapfuye agerageza kwinjira mu Bwongereza nyuma y’uko ubwato yarimo n’abandi burohamye hafi y’u Bufaransa.

Ikigo gikora ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari ya leta y’u Bwongereza mu cyumweru gishize cyatangaje ko bizatwara amadolari y’Amerika agera kuri Miliyoni 762 kugira ngo abimukira ba mbere 300 bashobore koherezwa mu Rwanda.

Ivomo: Ijwi ry’Amerika 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share