“Abavuga ko ndi umunyagitugu sinzi icyo babishingiraho” – Kagame

“Abavuga ko ndi umunyagitugu sinzi icyo babishingiraho” – Kagame

Perezida Kagame aherutse kubwira Le Figaro ko abamwita umunyagitugu bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka, icyakora ngo ntazi icyo bashingiraho.

Mu ngingo nyinshi yaganiriyeho, Perezida Kagame yavuze ko abamwita umunyagitugu bafite ikibibatera, akungamo ko adashobora gusaba imbabazi z’icyo ari cyo ndetse n’icyo ateganya gukorera igihugu cye.

Yanavuze ko kuba ari Perezida w’u Rwanda ari ikintu atigeze ashyira mu migambi ye, ngo ni ibintu byaje nk’impanuka.

Ahera kuri iyo ngingo avuga ko nta muntu ushobora kugena uko ibintu bizagenda, icyakora ngo agomba gukorera u Rwanda ibiri mu nshingano ze nk’Umukuru w’igihugu.

Avuga ko muri iki gihe ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda biri ku rwego rushimishije n’ubwo hakiri urugendo kubera ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze kuri 80% iyo ikaba intambwe nziza ndetse ngo na 20% isigaye nayo izagerwaho kuko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo rurerure.

Ati: “ Mu myaka ya 2000 nibwo twatangiye politiki yo kwishyira hamwe, Umunyarwanda wese akaba ku isonga y’iterambere ry’igihugu. Buri wese agomba kubazwa ibyo akora kugeza no ku nzego nkuru z’igihugu. Buri wese arabibazwa iyo intego yihaye atazigezeho”.

Bivuze ko ubumwe n’ubwiyunge bwagize uruhare mu iterambere u Rwanda ruri ho muri iki gihe.

Abajijwe niba ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza k’uburyo bwakwitwa ko ari igicumbi cyabwo muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko icyo u Rwanda rukora ari ukubyaza umusaruro ubwiza bwarwo.

Avuga ko rugerageza guha agaciro ubwiza bw’igihugu kugira ngo ruteze imbere ubukerarugendo kuko ubwo bwiza buri ku isonga ry’iterambere.

Ubuhinzi n’ikoranabuhanga nabyo biri mu byo Perezida Kagame asanga biri mu biteza imbere ubukungu.

Yongeraho ko kugira ngo ibyo bigerweho, ari ngombwa ko umutekano uganza mu gihugu hose.

Abajijwe niba hari inkunga z’Abarusiya u Rwanda rujya rusubiza inyuma, Perezida Kagame yasubije Le Figaro ko u Rwanda rwakira inkunga y’umufatanyabikorwa uwo ari we wese apfa kuba yubahiriza amategeko yarwo ariko akirinda kuruha aye.

Ku byerekeye amatora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Nyakanga, 2024, Paul Kagame yabwiye umunyamakuru ko FPR-Inkotanyi ari yo izagena uzayihagararira muri yo.

Ati: “ Ishyaka ryanjye niryo rizafata umwanzuro niba nziyamamaza mu matora yo muri Nyakanga. Ku by’ahazaza byo ntabwo mbizi. N’iyo naba nshaka kugeza icyo gihe mu mwaka wa 2034, sinjye wo kubifataho umwanzuro njyenyine. Iby’ahazaza sinjye ubigena”.

Kubyerekeye intambara yo muri DRC, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ibyayo bireba abaturage ba DRC na Perezida wayo Félix Tshisekedi.

Yibutsa ko ari ikibazo cyo hambere cyane ndetse na mbere y’Ubukoloni.

Ngo byose biterwa n’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere y’i Kinshasa kuko abayobozi ba Congo batita ku gihugu cyabo.

Perezida Kagame avuga ko abo muri M23 ari abaturage ba DRC atari ab’u Rwanda bityo ko adakwiye kubibazwa.

Ati: “Ku bindeba, nasaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’intagondwa z’Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC. Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y’imipaka zihagarara, hamwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.”

Avuga ko bibabaje kuba ibi byose biri kuba kandi amahanga arebera ndetse afite ingabo za UN zimaze imyaka 25 muri DRC.

Mu kiganiro na Le Figaro, Perezida Kagame kandi yongeye gutanga umucyo ku kibazo cy’abimukira bazava mu Bwongereza; avuga ko byari ngombwa ko hashakwa igisubizo mu gukemura ikibazo cy’abimukira bapfiraga mu Nyanja ya Méditerranée.

Nyuma ngo ibintu byaje gufata indi ntera kuva ku ihirikwa rya Kadhafi n’intambara yo muri Libya.

Igitekerezo cyari ugutanga uburyo bw’inzira eshatu: aho abimukira bakirwa mu Rwanda, nyuma bakazoherezwa mu bindi bihugu nk’ibyo mu Burayi bwa ruguru, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Indi nzira avuga yari iyo gufasha abo bimukira gusubira mu bihugu byabo by’inkomoko, hanyuma iya gatatu yari uko baguma mu Rwanda ariko bigakorwa ari uko bemeye imibereho y’Abanyarwanda.

Ku byerekeye inkunga Ubwongereza bwaba bwarahaye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bwafashije u Rwanda kuva mu mwaka wa 1994 kugeza n’ubu.

Avuga ko ayo masezerano nagerwaho, kabone nubwo hari abayitambitse bo mu Bwongereza, iyo nkunga iziyongera.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share