Umuntu ukuze cyane ku Isi yujuje imyaka 117

Umuntu ukuze cyane ku Isi yujuje imyaka 117

Maria Branyas Morera uri mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi ‘Guiness World Records’ nk’umuntu ukuze kuruta abandi ku Isi, yujuje imyaka 117 kuri uyu wa mbere.

Maria Branyas Morera yavutse ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Francisco, muri Amerika. Uyu mukecuru yaje guca agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi muri Mutarama 2023, akuraho agahigo kari gafitwe na Lucile Randon wari ufite imyaka 118 ukomoka mu Bufaransa nyuma y’uko yitabye Imana.

Nk’uko Guinness World Records ibivuga, Maria yaje kwimukana n’umuryango we muri Epagne ubwo yari afite imyaka umunani gusa y’amavuko, batura mu gace ka Catalonia, ari naho yaje gutura ubuzima bwe bwose.

Mu myaka 23 ishize, Maria yayimaze mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru giherereye mu gace ka Catalonia. Nk’uko byatangajwe na Eva Carrera Boix, umuyobozi w’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru Maria abarizwamo, avuga ko Maria yashimishijwe cyane no kubasha kwizihiza umunsi we w’amavuko ndetse anashimishwa cyane n’ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza ye y’amavuko yakiriye nyuma yo kuzuza imyaka 117.

Eva yagize ati: “Yishimiye kuba ashobora kwizihiza uyu munsi udasanzwe hamwe n’umuryango we ndetse na bagenzi be kandi yanishimiye cyane ubutumwa bw’abantu bamwifurizaga isabukuru nziza”.

Uyu mukecuru ngo afite ubuzima bwiza kandi buzira umuze, usibye ko ngo afite ibibazo byo kumva no kugenda kubera izabukuru.

Yagiye ku rukuta rwe  rwa Twitter ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 16,000 ikaba  ikoreshwa n’umukobwa we mukuru w’imyaka 80 maze agira ati” Ndakuze cyane ariko ntabwo ndi ikigoryi”.

Umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi  yujuje imyaka 117

ku ya 4 Werurwe 1907, avukira i San Francisco, muri Amerika, inyandiko ya Maria yemejwe muri Mutarama 2023 nyuma y’urupfu rwa Lucile Randon w’imyaka 118 ukomoka mu Bufaran

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share