Ghana: Abaryamana bahuje ibitsina bararira ayo kwarika

Ghana: Abaryamana bahuje ibitsina bararira ayo kwarika

Abaryamana bahuje ibitsina ( Abatinganyi) bo mu gihugu cya Ghana bari kurira ayo kwarika nyuma yaho iki gihugu gishyizeho itegeko rishya ryo gufunga imyaka itatu (3) ku muntu wemera ko ari umutinganyi, naho ushyigikira ibikorwa by’umuryango wa ‘LGBTQ’ agahanisha igifungo cy’imyaka itanu.

Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyafurika benshi, urahabona ukwitotomba no gutaka kw’abaryamana bahuje igitsina bazwi cyane nk’abatinganyi bo mu gihugu cya Ghana aho bari kwinubira itegeko rishya ryabashyiriweho, mu gihe hari abari gusaba ko iryo tegeko ryakurwaho kuko ribabangamiye.

Uku kwivovota no gutankamba bije nyuma yaho inteko ishingamategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko mushya ukaze ushyiraho igihano cyo gufungwa kugeza ku myaka itatu ku muntu uwo ari we wese uhamwe no kuvuga ko ari umutinganyi.

Uwo mushinga w’itegeko unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+.

BBC yatangaje ko Abadepite bashwishurije amagerageza yo gutuma igifungo gisimbuzwa imirimo nsimburagifungo no gutanga ubujyanama.

Ni inshuro ya mbere hashyizweho itegeko ryo kurwanya uburenganzira bw’abatinganyi muri iki gihugu gikomeye ku mahame ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Iri tegeko rishyizweho mu gihe mu kwezi gushize, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International waburiye ko uwo mushinga w’itegeko “uteje inkeke zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure by’ibanze” by’abatinganyi.

Bamwe mu batinganyi bo muri Ghana bari kurira ku mbuga nkoranyambaga, baravuga ko bafite ubwoba ubu hagiye kubaho guhiga bukware abatinganyi n’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi, ndetse zivuga ko bamwe bizaba ngombwa ko bihisha.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share