Yannick Noah icyamamare muri Tennis na muzika yageze i Kigali

Yannick Noah icyamamare muri Tennis na muzika yageze i Kigali

Yannick Noah wahoze ari umukinnyi wa Tennis ndetse akaba n’umuhanzi rurangiranwa,yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, aho yitabiriye irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour riri kubera mu Rwanda kuva tariki 26 Gashyantare rikazasozwa tariki 10 Werurwe.

Ni uruzinduko rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutegerejwe, aho ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryari ryatumiye uyu munyabigwi nawe yemera ubutumire bwe atazuyaje. Akigera ku kibuga cy’indege, Yannick Noah yakiriwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste ndetse ahita agirana ikiganiro gito n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro Noah yatangaje ko yishimiye kuza mu Rwanda kuko yajyaga yumva baruvuga. Yagize Ati” “Ni ubwa mbere ngeze i Kigali ariko ndifuza kumenya byinshi kuri yo kuko umuhungu wanjye (Joakim Noah) yarahandatiye cyane”.

“Nje ku butumire bwa Perezida turi kumwe (Karenzi Théoneste uyobora Federasiyo ya Tennis), mu minsi mike ishize yambwiye ko nanjye naza nkaba umwe mu bazitabira ATP Challenger maze nanjye sinazuyaza kuko nta zindi gahunda nari mfite muri iyo minsi.”

Yannick Noah yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis aho yegukanye irushanwa rya Grand Slam iri mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis, ibi akaba yarabizikoze mu 1983 yegukana Roland Garros ndetse yongera kuyegukana mu 1984 mu bakina ari babiri.

Ntabwo ari muri Tennis gusa kuko no mu muziki ntabwo yatanzwe, kuko hari n’abantu benshi bamuzi mu muziki gusa nko mu ndirimbo Les Lionnes na Mon El dorado. 

Akigera mu Rwanda Yannick Noah yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru

Ni ubwa mbere Yannick Noah yari akandagiye ku butaka bw’u Rwanda 

Yabaye umukinnyi ukomeye muri Tennis ku Isi 

Mu muziki naho ntabwo yatanzwe 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share