Nta buryarya Perezida Tshisekedi yaba yemeye guhura na mugenzi we Kagame mu biganiro?!

Nta buryarya Perezida Tshisekedi yaba yemeye guhura na mugenzi we Kagame mu biganiro?!

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko Perezida Félix Tshisekedi “urebye yaba yemeye guhura na mugenzi we w’u Rwanda” mu biganiro bigamije gucyemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo. 

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bya perezida wa Congo bisubiramo amagambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Angola Tete António agira ati:

“Perezida Félix Tshisekedi urebye yaba yemeye guhura na mugenzi we w’u Rwanda.”

Nta cyo leta y’u Rwanda na leta y’Angola bari batangaza ku mugaragaro. 

Ibihugu bitandukanye byakomeje gusaba ko abategetsi b’ibi bihugu bahura bakaganira ku gucyemura amakimbirane, mu mpera y’umwaka ushize arimo kwiyamamaza Tshisekedi yavuze ko azongera kuvuganira na Kagame “imbere y’Imana gusa iducira urubanza”.

Ibiro bya perezida wa RD Congo bisubiramo amagambo ya Minisitiri António avuga ko ikigiye gukurikiraho ari uko ubuhuza bukora ku bindi byiciro kugira ngo iyo nama ibe. 

RD Congo ivuze ibi nyuma y’inama yo mu muhezo y’amasaha hafi atatu ku wa kabiri i Luanda, Perezida Tshisekedi yagiranye na Perezida w’Angola João Lourenço, ku butumire bw’uwo muhuza. 

Muri uku kwezi muri Ethiopia, Lourenço yari yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Tshisekedi, buri umwe ukwe, nkuko byatangajwe na Congo, iruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa mu cyumweru gishize, Tshisekedi yavuze ko uwo ashaka kuganira na we gusa ari Perezida Kagame, ko adashobora kujya mu biganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Leta ya Congo, raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana. 

Leta y’u Rwanda n’iyo raporo y’inzobere za ONU na bo bashinja Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo (FDLR), uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Congo na yo ihakana icyo kirego.

Ariko muri iyo nama y’i Luanda, ibiro bya perezida wa Congo byavuze ko hari ibigomba kubanza kubaho mbere yuko Tshisekedi agirana ibiganiro na Kagame.

Byagize biti: “Umukuru w’Igihugu asaba ashimitse ko ingazo za RDF [z’u Rwanda] ziva ku butaka bwa Congo, ihagarikwa ry’imirwano n’ishyirwa hamwe ry’inyeshyamba za M23 mbere yo guhura na [Perezida] Paul Kagame.”

U Rwanda rwakomeje guhakana ruvuga ko nta basirikare rufite muri Congo, nubwo muri uku kwezi Amerika yarusabye kuhakura “aka kanya” abasirikare barwo bose na misile zo guhanura indege. 

Amerika yanavuze ko ikomeje gushyigikira ibikorwa bya diplomasi byo mu karere bishyira imbere guhosha imirwano no gutuma habaho amahoro arambye muri Congo.

Ikarita ya Congo igaragaza Sake n'u Rwanda

Mu 2023, umukuru wa gisirikare wa M23 Jenerali Sultani Makenga, wafatiwe ibihano na ONU, yavuze ko ibyo gushyirwa hamwe (cantonnement) bakamburwa intwaro bitabareba, ko bashaka kugirana ibiganiro na leta ya Congo. 

Kuva mu byumweru bishize, imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo barimo nk’ingabo z’akarere k’Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye yiswe Wazalendo, yibanda mu nkengero z’umujyi wa Sake, uri muri kilometero 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka yavuze ko kuba ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) ziri kurwana ku ruhande rwa leta, “bitesha agaciro ONU” kandi “bihindura MONUSCO umurwanyi uri mu ntambara”. 

Intambara hagati ya M23 n’ingabo za RD Congo yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share