‘Imvugo z’abatangabuhamya bashinja Munyenyezi zishingiye ku binyoma”-Me Bikotwa

‘Imvugo z’abatangabuhamya bashinja Munyenyezi zishingiye ku binyoma”-Me Bikotwa

Abunganira Madame Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, mu babwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko imvugo z’abatangabuhamya bamushinja zishingiye ku binyoma no kwivuguruza, basaba urukiko kudaha agaciro ubwo buhamya. 

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo gukora jenoside no gushishikariza gufata abagore ku ngufu mu mujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda, ibyaha we aburana ahakana. Yoherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane kuri ibyo byaha.

Uwunganira Beatrice Munyenyezi, Maître (Me) Bikotwa Bruce yabwiye urukiko ko abatanze ubuhamya mu rubanza rwa Munyenyezi baranzwe no kwivuguruza no kutavugisha ukuri kandi ko batari bazi neza Madame Munyenyezi.

Mu byo Munyenyezi yarezwe harimo gushinga bariyeri mu mujyi wa Huye akanatanga amabwiriza yo kwicira kuri izo bariyeri abantu bo mu bwoko bw’abatutsi

Kuri uyu wa kabiri uruhande rwa Munyenyezi rwagaragaje ko bamwe mu batangabuhamya bavuga ibitandukanye ku bigendanye n’iminsi na bariyeri Munyenyezi yari ariho.

Ubundi buhamya bwavugaga ko Munyenyezi bitaga ‘Komando’ kubera ibikorwa bye muri jenoside- yashishikarizaga interahamwe n’abasirikare gufata ku ngufu abagore n’abakobwa barimo abigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, bumwe mu buhamya bukavuga ko ariho nawe yigaga.

We [Munyenyezi] n’abamwunganira bavuga ko atigeze yiga muri kaminuza ko jenoside yatangiye yiga mu ishuri ryisumbuye riri mu mujyi wa Butare.‘Niba icyaha ari gatozi sinkwiye kuzira ibyo aho nashatse bakoze’ – Beatrice Munyenyezi19 Ukwa kabiri 2024

Uruhande rwunganira Munyenyezi kandi rwagaragaje ko atari gushobora kujya mu bikorwa by’ubwicanyi ngo kuko yari atwite inda nkuru y’impanga (amahasa) kandi afite n’umwana muto w’amezi icyenda.

Me Bikotwa yagarutse ku mutangabuhamya wiyemereye imbere y’urukiko ko ariwe wari warahawe amabwiriza yo gushinga za bariyeri zose zo mu mujyi wa Butare no kuzigenzura akavuga ko nta mugore wigeze agera kuri bariyeri iyo ariyo yose mu mujyi wa Butare. Uwo mutangabuhamya yabajije urukiko ati ” Ese twari gushyira abagore kuri bariyeri abagabo bagiye he?’’

Me Bikotwa yanavuze ku buhamya bw’uwari ukuriye gendarmerie mu mujyi wa Butare, Cyriaque Habyarabatuma, wavuze ko bitashobokaga ko umusivire nka Munyenyezi waha amabwiriza abasirikare.

Bikotwa asoza avuga ati ”biratangaje kubona umutangabuhamya avuga ko Perezida Theodore Sindikubwabo yicaranye n’umwana wiga muri segonderi ngo bapange ubwicanyi muri Butare.” Yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe bushinja Munyenyezi ari nako agaragaza izindi manza zaciwe abaregwa bakagirwa abere kubera ubuhamya bwivuguruza.

Muri uru rubanza Munyenyezi yabwiye urukiko ko ”niba icyaha ari gatozi atagombye kuzira ibyo umuryango nashatsemo wakoze.”

Uyu mugore urebera ubwicanyi yashakanye na Arsene Shalom, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Ministre w’umuryango, bombi bakaba bafungiye Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside. Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa gatatu.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share