Apôtre Yongwe yongeye kuburana asabirwa gufungwa imyaka 3

Apôtre Yongwe yongeye kuburana asabirwa gufungwa imyaka 3

Apôtre Yongwe yongeye kugarurwa mu rukiko asabirwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akanasubiza amafaranga abamwishyuza .

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, Apôtre Yongwe yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 3 nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana .

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije ndetse ko atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Urukiko rwavuze ko rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.

Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze, bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Urukiko rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefone ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

Apôtre Yongwe bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza havuzwemo Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yongwe ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko abatanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibisubizwe bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.

Nk’uko tubikesha Inyarwanda ngo mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi, ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe, kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo bigasubizwa.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share