Bernard Ntaganda arasaba gukurwaho ubusembwa agahatana na Perezida Kagame

Bernard Ntaganda arasaba gukurwaho ubusembwa agahatana na Perezida Kagame

Umunyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda avuga ko yasabye urukiko kumukuraho ubusembwa kugira ngo abashe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga(7).

Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri – igice kitaremerwa n’amategeko mu Rwanda, muri 2012 yakatiwe gufungwa imyaka ine ahamijwe ibyaha birimo; guhungabanya umudendezo w’igihugu, kubiba amacakuribiri, gukoresha imyigaragambyo itemewe n’amategeko n’ibindi. Ibi bimushyiraho ubusembwa bushobora gutuma atemererwa kwiyamamariza uwo mwanya.

Ntaganda yari yafunzwe mu 2010 afatiwe mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubilika, we avuga ko “yafunzwe azira gusa kuba yaratinyutse kwiyemeza guhangana na Prezida Paul Kagame bigaragara ko yafashe umurongo wo kwiyamamazanya n’abakandida b’abasamanzuki”.

Mu matora ya perezida wa Repubulika ya 2017 Bernard Ntaganda wari wafunguwe mu 2014 arangije igifungo yakatiwe cy’imyaka ine (4) -yangiwe kwiyamamaza kubera ubusembwa ashyirwaho n’icyo gifungo yakatiwe.

Victoire Ingabire, undi munyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi wafunzwe mu 2010 akarekurwa nyuma y’imyaka umunani, nawe yaregeye urukiko mu minsi ishize arusaba gukurwaho ubusembwa ngo abashe kwiyamamariza umwanya wa perezida. Umwanzuro w’urukiko ku kirego cye utegerejwe tariki 13 z’ukwezi gutaha. 

Mu itangazo, Ntaganda avuga ko gufunga no gufungura abatavugarumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ari “iterabwoba rikorwa n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi kugira ngo rikumire abakandida bashobora gutsinda nta shiti Prezida Paul Kagame”.

Mu matora yabanje Perezida Kagame yatsindaga ku kigero cyo hejuru ya 90%, kandi ubu ni umukandida ushyigikiwe mu ishyaka rye kuko mu matora yabaye muri ‘weekend’ ishize yo kwemeza umukandida perezida wa FPR-Inkotanyi ku nzego z’umudugudu n’utugari mu Rwanda, henshi yatowe hafi ku 100%. 

Mu matora yabaye muri 'weekend' ku nzego z'umudugudu n'utugari yo kwemeza umukandida wa FPR, henshi Paul Kagame yatowe ku 100%
Mu matora yabaye muri ‘weekend’ ku nzego z’umudugudu n’utugari yo kwemeza umukandida wa FPR, henshi Paul Kagame yatowe ku 100%

Aya matora y’abarwanashyaka ba FPR azakomeza muri ‘weekend’ igiye kuza ku nzego z’imirenge, mbere y’uko batora ku rwego rw’Akarere, Intara, no ku rwego rw’igihugu. Aha hose byitezwe ko Kagame azemezwa n’ishyaka rye ku bwiganze busesuye.

Abamushyigikiye bafata Kagame nk’umutegetsi wagejeje u Rwanda ku iterambere ry’ubukungu rigaragara, umutekano, n’imibereho myiza y’abaturage. Bashingiye kuri ibyo bamusabye gukomeza gutegeka akarenza manda eshatu z’umukuru w’igihugu atari yemerewe, ubu biteganyijwe ko aziyamamariza manda ya kane nyuma yo guhindura Itegeko nshinga. 

Abatavugarumwe na we bamunenga guhonyora uburenganzira bwo kwisanzura mu gukora politike, kuniga urubuga rwa politike, no kwibasira abanenga ubutegetsi.

Muri bo harimo Bernard Ntaganda uvuga ko yakomeje “kuburabuzwa” na FPR-Inkotanyi ariko ko bitamubujije “gukomeza umutsi yirwanaho”.

Ntaganda avuga ko ari muri urwo rwego ejo kuwa mbere yaregeye urukiko arusaba gukuraho inzitizi y’ubusembwa imuriho kugira ngo azahatane na Kagame mu matora yo muri Nyakanga (7).

Bishoboka bite ko yakwiyamamaza ishyaka rye ritemewe?

Bernard Ntaganda avuga ko ari we washinze ishyaka PS-Imbarakuri mu 2008, gusa hari irindi shyaka ryitwa gutyo ryanditse mu yemewe n’amategeko mu Rwanda kandi rifite abarihagarariye mu nteko ishingamategeko. Byagenze bite? 

Mu 2010, PS-IMberakuri yacitsemo ibice bibiri, abarigize igice kimwe kiguma kuri Bernard Ntaganda, ikindi kijya kuri Christine Mukabunani wari visi perezida waryo. 

Human Rights Watch muri Gashyantare (2) 2011 yatangaje ko abiyomoye kuri Bernard Ntaganda “baba barakoranye” n’ishyaka riri ku butegetsi “kugira ngo bafate iri shyaka, bakureho Bernard Ntaganda hajyeho ikipe yumvikana na FPR-Inkotanyi.”

Nyuma, PS-Imberakuri igice gikuriwe na Mukabunani cyaje kwemerwa n’amategeko mu Rwanda kandi mu matora ya 2018 icyo gice cyatsindiye imyanya mu nteko ishingamategeko, Mukabunani aba umudepite.

Gusa Christine Mukabunani yagiye ahakana gukorana na FPR mu gucamo ibice PS-Imberakuri, ndetse uruhande rw’ishyaka rye ruvuga ko rutavugarumwe n’ubutegetsi. 

Uruhande rwa PS-Imberakuri rwa Ntaganda ntirwemewe n’amategeko bityo ntashobora gutangwa n’ishyaka ritemewe nk’umukandida perezida. Gusa mu gihe yakurwaho ubusembwa n’urukiko nk’uko ubu abisaba ashobora kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Guhera tariki 18 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe (3), abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi (5), mu gihe hagati ya tariki 17 na 30 Gicurasi komisiyo y’amatora izakira kandidatire ku mwanya wa perezida wa Repubulika n’umwanya w’abadepite.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share