Nyuma y’imyaka 25 ari mu muziki Jennifer Lopez agiye kuwuhagarika

Nyuma y’imyaka 25 ari mu muziki Jennifer Lopez agiye kuwuhagarika

Nyuma y’imyaka 25 icyamamarekazi Jennifer Lopez gikora umuziki, yamaze gutangaza ko agiye kureka umuziki burundu, ndetse ko na album nshya yasohoye yitwa ‘This Is Me….Now’ ko ariyo ya nyuma akoze.

Umuhanzikazi, akaba n’umubyinnyi kabuhariwe Jennifer Lopez afatanya no gukina filime, uri mu bamaze igihe kinini mu muziki, yamaze gusohora album nshya yise ‘This Is Me….Now’ hamwe na filime ivuga ku rukundo rwe n’umugabo we Ben Affleck yise ‘This Is Me Now: A Love Story’, yahise anatangaza ko agiye kureka umuziki bya burundu.

Jennifer Lopez wasohoye iyi album na filime byose bivuga ku rugendo rwihariye rw’urukundo rwe na Ben Affleck barushinze mu 2022 nyuma y’imyaka 17 bari batandukanye dore ko bari barakundanye mbere bagatandukana mu 2003 benda kurushinga. Indirimbo 12 ziri kuri iyi album hamwe n’iyi filime byose bigaruka kuri uru rugendo rwabo rudasanzwe mu rukundo.

Jennifer Lopez yasohoye album nshya ‘This Is Me…Now’ avuga ko ariyo ya nyuma akoze

Ubwo uyu muhanzikazi yatambukaga ku itapi itukura y’ibirori byo kumurika iyi album na filime bye, yaganiriye n’itangazamakuru maze avuga ko urugendo rwe mu muziki rwarangiriye kuri iyi album ndetse ko ntabihangano bishya azongera gukora ahubwo agiye kuguma mu bucuruzi no muri Sinema.

Jennifer Lopez aganira n’ikinyamakuru Enterntainment Tonight (E.T Canada), yagize ati: ”Iyi album niyo yanjye ya nyuma ntabindi bihangano nzasohora. Ibihangano nahaye abafana banjye ni ibyo ntabindi. Ubu umutima wanjye n’imbaraga zanjye ndabigumisha muri Sinema no mu bucuruzi”.

Lopez yatangaje ko agiye kureka umuziki akaguma muri Sinema n’ubucuruzi

Uyu muhanzikazi watangiye umuziki mu 1999 agahera kuri album yise ‘On The 06’, yakomeje agira ati: ”Imyaka 25 nahaye umuziki mpanya ko ihagije numva igihe cyawo nawuhaye cyarangiye. Ndizera ko ibyo nakoze muri iyo myaka byagize akamaro kuri njye n’abafana byumwihariko byahinduye umuziki w’abalatini ku rwego ruri hejuru. Ubu impano yanjye ndayigumisha muri filime kuko niho numva ngifite byinshi byo gukora”.

Uyu muhanzikazi yaramaze imyaka 25 akora umuziki

Jennifer Lopez w’imyaka 54 y’amavuko atangaje ko agiye kureka umuziki yari amazemo imyaka 25, nyuma y’uko mu 2023 ubwo hasohokaga filime yakinnye yitwa ‘The Mother’, yahise atangaza ko yumva gukina filime aribyo bimushimisha cyane kurusha gukora umuziki. 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share