“Inkotanyi nizo nyirabayazana y’ubuhanzi bwanjye”- Nyiranyamibwa Suzanne

“Inkotanyi nizo nyirabayazana y’ubuhanzi bwanjye”- Nyiranyamibwa Suzanne

Umuhanzikazi waboneye benshi izuba, Nyiranyamibwa Suzanne yakoze benshi ku mutima ubwo yumvikanishaga ko urukundo rw’Igihugu rwatumye atangira paji nshya mu buzima bwe atari yigeze atekereza ko azabumbura, yiyemeza gukoresha inganzo ye ashyigikira urugamba rw’Inkotanyi mu kubohora u Rwanda.

Nyiranyamibwa afite indirimbo zacengeye mu bisekuru byombi. Zabaye umusanzu ukomeye, kandi zituma izina rye ricengera mu mitima ya benshi biturutse ku butumwa burimo buhamagarira Abanyarwanda kurinda u Rwanda.

Ijwi rye ntirasaza! Kuko ubwo yari mu nama yahuje abahanzi na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kuri Lemigo Hotel yanyujijemo arabataramira.

Mu bihe bitandukanye ashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka Igihugu. Ahawe ijambo, yavuze ko kugirango umuntu agire ubupfura, kandi abe bandebereho muri sosiyete, bisaba kuba atikunda, ahubwo agakunda abandi. 

Ati “Kutikunda ugakunda n’abandi. Burya  iyo wikunda wenyine uba wibeshya. Nta rukundo uba ufite, urukundo ni urwo uha uwo ureba, ari ukuruta, ari uwo uruta… urukundo ni ijambo riremereye cyane.”

Uyu mubyeyi yumvikanishije ko kuramba mu nganzo no mu buzima byaturutse ku kuba batarashyize imbere inyungu zabo bwite, ahubwo baharaniye guteza imbere Igihugu. Ati “Ntabwo twigeze twireba cyane cyangwa kureba inyungu zawe, ibyo twakoraga byose wabikoraga kugirango uteze imbere Igihugu. Bwa mbere na mbere, warebaga Igihugu.”

Nyiranyamibwa yavuze ko yinjiye mu muziki ari mukuru biturutse ku rugamba rw’Inkotanyi. Ati “Inkotanyi nizo nyirabayazana! Mbere ntabwo nari narigeze njya imbere y’abantu ngo ndirimbe naririmbiye mu muryango, mu makorali…”

Yavuze ko atari yarigeze agira intumbero yo kwifashisha inganzo ye mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko byari ibintu yakoraga mu buryo busanzwe. Ariko avuga ko yaje kuganzwa n’urukundo rw’Igihugu, ayoboka inganzo akora ibihangano bihamagariye Abanyarwanda no gutera ‘morale’ inkotanyi ku rugamba.

Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda no hanze, yumvikanishije ko urukundo rw’Igihugu rusamba byose. Yabwiye abakiri bato n’abandi ko kugira urukundo mu mutima bituma umuntu aramba. Ati “Niba ufite urukundo mu mutima uzaramba, kuko iyo umuntu yikunda arakosa. Urireba.”

Nyiranyamibwa yavuze ko amafaranga ari meza kuko atuma umuntu abaho ubuzima butandukanye n’ubw’abandi, ariko kandi ntakwiye guhabwa umwanya w’imbere mu buzima, kuko umuntu aruta byose. 

Ati “Ikindi cya kabiri ni ukudaha agaciro amafaranga kurusha umuntu. Amafaranga nibyo twese aradutunga, ariko iyo utangiye kuyakunda kurusha umuntu ntacyo bishobora ku kugezaho n’iyo wabona menshi ishyano ryose, ntabwo umenya aho anyuze.”

Yavuze ko iyo ukoze igikorwa kivuye mu mafaranga, ukabona gifashishije umuntu, ukabona gikuye umuntu mu kaga, aricyo gisobanuro cy’ubuzima bukwiye. Ati “Nicyo cyatumye turamba.” 

Nyiranyamibwa Suzana ari mu bashinze Itorero Isamaza ryashingiwe mu Bubiligi mu myaka igera kuri 35 ishize. Ryatangiye rigizwe n’abiganjemo abagore n’inkumi zabyinaga hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo kwihobora mu 1990.

Itorero Isamaza rigitangira ryabarizwagamo abahanzi b’abahanga barimo nka Nyiranyamibwa Suzana, Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye.

Nyiranyamibwa mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza n’ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye nyuma y’imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.

Mu Ukuboza 2016 nibwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndavunyisha’, ‘Ese mbaze nde?’, ‘Telefone’ n’izindi.

Uretse indirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yanakoze indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigeze kubwira InyaRwanda ko kera umuntu yafatwaga n’ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo akaba ayanditse ubwo.

Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise ‘Ese mbaze nde?’ yasohotse mu cyunamo cy’umwaka w’1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio Rwanda.

Ati “…Habaga bariya bafotogarafe b’abanyamakuru, hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga ukuntu zigenda. Ni nkaziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye gute?

Izi ndirimbo zibitse amateka y’ahiciwe Abatutsi, amazina y’abishwe, uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw’abarokotse, icyizere cy’ubuzima… Zifasha gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.

Izi ndirimbo zasohokaga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ibanje gutanga uburenganzira. Ubu iyi komisiyo yahurijwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), niyo itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo isohoke.

Hari abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa, n’abandi bakora indirimbo zo kwibuka n’iz’ubuzima busanzwe.

Abazwi cyane barangajwe imbere na Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera indirimbo yise ‘Mibirizi’, Nyiranyamibwa Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi], Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu ndirimbo ‘Inkotanyi ni ubuzima’, Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo ‘Icyizere’ n’abandi.

Aba bahanzi n’abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo bw’amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n’amashusho agaragaza ibice babaga baririmba, abishwe muri Jenoside n’ibindi.

Nyiranyamibwa yatangaje ko urukundo rw’igihugu ari rwo rwabaye imvano yo kwinjira mu muziki akoresha inganzo ye

Nyiranyamibwa yabwiye abakiri bato kudashyira imbere amafaranga, ahubwo bakagira kandi bakarangwa n’urukundo

Nyiranyamibwa yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse gushyira imbere Igihugu n’ubumuntu

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim witegura gutaramira mu Bwongereza

Umunyamuziki Makonikoshwa wamenyekanye mu ndirimbo ‘Bonane’ yitabiriye inama yahuje abahanzi

Butera Knowless witegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Uzitabe’ 

Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Yvan Muziki bitabiriye inama yahuje abahanzi 

Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Bahavu Jannet yatanze ikiganiro muri iyi nama

Umusizi Rumaga witegura gushyira hanze Album ye ya kabiri y’ibisigo

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share