Icyamamare Zari yatunguwe n’umugabo we Shakib ku munsi w’abakundana

Icyamamare Zari yatunguwe n’umugabo we Shakib ku munsi w’abakundana

Kuri uyu munsi w’abakundanye, umushabitsikazi Zari Hassan uzwi cyane nka ‘The Boss Lady’, yatunguwe n’umugabo we Shakib Lutaaya,amusanga mu biro bye amuzaniye impano ihamya urwo amakunda.

Ni mu gihe ibyamamare bitandukanye bikomeye guterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi wa ‘Saint Valentin’, bamwe ndetse bakanerekana impano zitandukanye bahawe n’abakunzi babo. Icyamamarekazi mu karere Zari Hassan nawe yerekanye uko uyu munsi wifashe mu rugo rwe n’umugabo we Shakib Lutaaya.

Zari Hassan wigeze kukanyuzaho bigatinda n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanabyara abana babiri, ibyabo bikaba byararangiye kuri Saint Valentin ya 2018. Saint Valentin y’uyu mwaka yo yahiriye Zari dore ko imusanze afite umugabo mushya wanamutunguye ku kazi.

Zari yatunguwe n’umugabo we ku munsi wa Saint Valentin

Mu mashusho Zari The Boss Lady yashyize ku rubuga rwa Snapchat,  yeretse abamukurikirana ibyishimo yagize ubwo umugabo we Shakib yamutunguraga ku kazi amuzaniye impano irimo indabo z’iroza zitukura hamwe n’igipupe kinini cyane. 

Yakira izi mpano Zari yagize ati: ”Urakoze rukundo rwanjye waziye igihe. Urakoze kumpa iki gipupe nzajya ngimfumbata udahari”. Yongeyeho kandi ko nawe amufitiye impano yamutegenirije iri mu rugo rwabo kandi ko yizeye ko iri bumunyure.

Uyu munyamideli yashimye impano yahawe n’umugabo we

Zari Hassan w’abana 5  akaba  afite imyaka 43 na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 bizihije umunsi wahariwe abakundana, mu gihe badasiba kunengwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaye ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo. Bombi barushinze muri Mata ya 2023 mu birori by’ubukwe bakoreye muri Afurika y’Epfo.

Zari Hassan na Shakib Lutaaya barushinze mu 2023 nyuma y’imyaka 2 bakundana

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share