dubai: Hasinywe amasezerano hagati y’uRwanda na UAE agamije ubufatanye mu mutekano

dubai: Hasinywe amasezerano hagati y’uRwanda na UAE agamije ubufatanye mu mutekano

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda na mugenzi we wa UAE basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni bwo bashyize umukono kuri ayo masezerano hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Aya masezerano mu bijyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba yashyiriweho umukoro  mu Murwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Abu Dhabi, abenshi bita Dubai. 

Nk’uko tubikesha ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Gasana Alfred, na mugenzi we General Sheikh Saif bin Zayed Al Nahyan nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano ibihugu byombi byasinyanye.

U Rwanda na United Arab Emirates bifitanye umubano ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share