Dubai: URwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza

Dubai: URwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’Imiyoborere myiza

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yashyikirijwe igihembo cyahawe u Rwanda kubera kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni bwo hatanzwe ibihembo bitandukanye mu nama yaberaga i Dubai yahuzaga za Guverinoma ndetse u Rwanda rwagaragaye mu bihugu byahembewe kuba indashyikirwa.

Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, mu muhango wabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama ya za Guverinoma ku miyoborere.

Icyo gihembo mpuzamahanga cyo kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’imiyoborere (Global Government Excellence Award) u Rwanda rwagihawe rugikesha uburyo imihigo ituma buri wese abazwa inshingano.

Mu Rwanda, imihigo mu baturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi kuva mu mwaka wa 2006  yabaye umuco. Kuva ubwo habagaho impinduka mu miyoborere y’inzego z’ibanze, imihigo yabaye umuco ndetse yagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage ndetse imihigo yagize uruhare mu Iterambere ry’Ubukungu kuko mbere y’uko ubuyobozi businya imihigo abaturage babugaragariza ibyifuzo byabo.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share