URwanda rıza mu bihugu 10 bifite abagabo beza muri Afurika

URwanda rıza mu bihugu 10 bifite abagabo beza muri Afurika

Nk’uko tubikesha ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Insider Monkey, u Rwanda ruri ku mwanya wa Kane mu kugira abagabo n’abasore beza kandi mu gihe ibihugu bituranye n’u Rwanda bitari hafi aho.

Nubwo abantu bareba bitandukanye, hari uwo abantu benshi bahurizaho ko ari mwiza cyane, ubwoko runaka ko buvukamo abantu basa neza haba ku ruhu cyangwa se mu mico yabo.

Ubushakashatsi bwa Insider Monkey bwakorewe mu bihugu byo muri Afurika byose, byaje kugaragaza urutonde rw’ibihugu bifite abagabo beza ku buryo umukobwa begereye byamugora kuba yavuga “Oya”.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, igihugu cya Kenya kiri ku mwanya wa mbere akaba ari nacyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abagabo n’abasore beza mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri muri aka karere hanyuma rukaba ku mwanya wa Kane muri Afurika yose.

Dore urutonde rw’ibihugu 10 bifite abagabo beza muri Afurika yose.

  1. Kenya
  2. Nigeria
  3. Ethiopia
  4. Rwanda
  5. South Africa
  6. Angola
  7. Eriterea
  8. Morocco
  9. Somalia
  10. Ghana

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share