Dore Filime 8 zagufasha kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Pasika

Dore Filime 8 zagufasha kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Pasika
Mu gihe abemera urupfu n’izuka bya Yezu Kristu ku Isi yose bazizihiza umunsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe, abakunzi ba filime hari filime bashobora kwifashisha bibuka ububabare Kirisitu yanyuzemo mu nzira y’umusaraba kuva avutse kugeza yitangiye Isi.

Kubizihiza umunsi mukuru wa Pasika w’izuka rya Yezu Kristu, bamwe uretse gahunda zo gusenga no gushima Imana mu bitaramo bitandukanye, hari n’abahitamo kureba filime zigaruka ku mateka ya Yesu na Pasika mu rwego rwo kuyasobanukirwaho kurushaho.

The New York Times yerekanye urutonde rwa filime 8 zivuga kuri Pasika zafasha abayizihiza kunyurwa n’uyu munsi. Muri izi filime higanjemo izimaze igihe kinini zisohotse ariko kandi ngo zihuriye ku kuba arizo zarebwe cyane ndetse zikaba ari nazo zabashije kwerekana neza amateka w’uyu munsi:

1.JESUS

“Jesus” ni filime yakozwe mu mwaka wi1979, ikaba ariyo filime ifite agahigo ko kurebwa n’abantu benshi ku isi aho yifashishwa n’abavugabutumwa mu kwigisha ububabare Yezu yanyuzemo kugeza apfuye akabambwa ku musaraba, ku munsi wa 3 akazuka.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ivangili ya Luka ivugwa mu gitabo cya Bibiliya, igaragaramo abakinnyi Brian Deacon ariwe ukina ari Yezu,  Rivka Neumann ari Mariya nyina wa Yezu,…

Iyi filime yahinduwe mu ndimi nyinshi zo ku isi (n’ikinyarwanda) kugeza ubu zigera ku 1,190 mu rwego rwo gufasha abumva izo ndimi kugezwaho ubutumwa buyikubiyemo.

Kugeza ubu nk’uko New York Times yakoze ubushakashatsi yabishyize ahagaragara, iyi filime imaze kurebwa inshuro zisaga miliyari ku isi ikaba ariyo filime ya mbere yarebwe n’abantu benshi cyane ku isi ndetse abandi benshi cyane ikaba yaragiye ibasigira isomo ryo gukizwa bakava mu byaha.

2 The Passion of the Christ

Iyi filime yagiye hanze mu mwaka wa 2004 nayo ivuga ku nzira ya Yezu kuva avukiye I Bethlehem muri Yudaya ku ngoma y’umwami Herodi kugeza igihe yaje gukatirwa urubanza na Posiyo Pirato akicwa akabambwa ku musaraba ndetse ku munsi wa 3 ariwo wa Pasika akazuka.

Iyi isa nk’aho ivugurura iya Yezu yo mu 1979, igaragaramo abakinnyi nka Jim Caviezel ariwe ukina ari Yezu nayo ikaba ikunze kwifashishwa cyane mu kwigisha ubuzima bwa Yezu.

3. The King of Kings

Iyi filime yo mu 1961 nayo ivuga ku buzima bwa Yezu kuva avutse kugeza ageze ku bubabare bwe yagiriye ku musaraba, ndetse n’izuka rye ariryo ryizihizwa ku munsi wa Pasika. Iyi filime ikinwa na Jeffrey Hunter  ariwe Yezu Kirisitu naho Siobhán McKenna agakina ari Mariya nyina wa Yezu.

4. The Sign of the Cross (Holy Thursday)

Iyi filime yiswe ikimenyetso cy’umusaraba cyangwa se Uwa Kane Mutagatifu ivuga ku munsi wa 4 ubwo Yezu yasangiraga n’abigishwa be ifunguro rye rya nyuma ari nabwo yababwiraga mu marenga ko agiye kubasiga.

Iyi filime yagiye hanze mu mwaka w’1932 ariko iracyafite igisobanuro kinini ku bemera umunsi Yezu yasangiraga n’abigishwa be mbere yo kubambwa ku musaraba.

5. Golgotha

Ni filime yakozwe mu mwaka w’1935 ikaba ivuga ku rupfu rwa Yezu. Iyi filime ikinwa na Robert Le Vigan ariwe Yezu,  Harry Baur ari umwami Herodi naho Jean Gabin akaba Posiyo Pilato.

6. The Gospel of John

Iyi filime yakozwe mu mwaka wa 2003 nayo ivuga ku buzima bwa Yezu Kirisitu ikaba ishingiye ku gitabo cya Yohana muri Bibiliya. Henry Ian Cusick niwe ukina ari Yezu muri iyi filime.

7. Son of God

Indi filime ivuga ku buzima bwa Yesu yakunzwe cyane ni ‘Son of God’ ikaba yaragiye hanze mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2014. Inkuru ya Yezu ivugwa muri iyi filime ibarwa na Yohana umwe mu ntumwa ze, uba usigaye ariwe wenyine mu ntumwa zose za Yezu aho aba ari mu buhungiro.

Iyi filime ikinwa n’abakinnyi nka Diogo Morgado  ariwe Yezu, Roma Downey ariwe nyina wa Yezu.

8.The Visual Bible: Matthew

Iyi filime yakozwe mu mwaka w’1993 ikaba nayo ivuga ku buzima bwa Yezu, ishingiye ku gitabo cya Matayo cyo muri Bibiliya. Igaragaramo umukinnyi Bruce Marchiano ariwe Yezu.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share