#Kwibuka30: Ingengabihe yashyizwe ahabona

#Kwibuka30: Ingengabihe yashyizwe ahabona
Kuva ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Nibwo u Rwanda n’isi yose muri rusange, bazatangira kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aho Icyumweru cy’icyunamo, kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku munsi wa mbere.
Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka ariko mu turere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere mu gihe mu midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Kuri uwo munsi, ntabikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka.
Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana. Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo nkuko MINUBUMWE yabitangaje.
Guhera tariki 7 Mata 2024, ku nzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi
(Bisesero, Gisozi, Murambi, Nyamata), buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwa urumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.
Kuva tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2024, hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu
hatandukanye mu gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka ikindi ni uko hazaba ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.
Tariki ya 11 Mata 2024, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo
kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo kwibuka uzabera i Nyanza ya Kicukiro.
Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi
mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru
cy’icyunamo.
Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.
Ku bisobanuro birambuye, hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko N°15/2016 ryo ku
wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,
imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside.
Ikinyamakuru Umuryango cyanditse ko ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Hazamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenza amasaha ane (4). Urugero rwa gahunda; Kumenyesha gahunda, Umunota wo kwibuka, Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry’ikaze, Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo.
Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye (iyo igikorwa cyo kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri), Ubutumwa bw’umuryango IBUKA, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.
Kwibuka mu nzego zitandukanye
Igikorwa cyo kwibuka mu bigo bya Leta, iby’igenga, iby’abikorera, na ambasade
z’ibindi bihugu mu Rwanda; bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8
Mata na 19 Kamena 2024.
Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo
cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro ya MINUBUMWE.
Kwibuka mu mashuri
Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiro
mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.
Umwanya wa Misa n’uw’amateraniro mu gikorwa cyo kwibuka
Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu gikorwa cyo kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwa
cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri
iyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke cyangwa
abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere
yabyo.
Urugendo rwo kwibuka
Bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo kwibuka rushobora
gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyo gihe hirindwa gufunga
imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.
Gusigasira amateka
Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo kwibuka zigirwa
inama yo gufata no kubika amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe.
Umugoroba wo kwibuka
Umugoroba wo kwibuka ubanziriza umunsi wo kwibuka cyangwa gushyingura imibiri
y’abazize Jenoside, ugasozwa bitarenze Saa yine z’ijoro.
Ikoreshwa ry’ibirango
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirasabwa kugabanya
ikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwo
hagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).
Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, ibirango byo kwibuka bizamanurwa;
bikomeze gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo kwibuka.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abaturarwanda
muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo
kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga
nkoranyambaga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka twiyubaka”.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share