Dore uko ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu bihagaze

Dore uko ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu bihagaze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bizatangira gukurikizwa tariki 16 Werurwe 2024.

Ibi biciro bitangajwe nyuma y’aho Leta ikuyeho nkunganire yashyirwaga muri serivisi z’ingendo rusange.

Ni nyuma yuko kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 habaye ikiganiro n’Abanyamakuru cyahuje Abayobozi batandukanye barimo Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Minisiteri w’ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore.

Dr Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwa remezo yatangaje ko iyo nkunganire yakuweho kuberako ibihe yari yarashiriweho bya Covid-19 byarangiye none ubukungu bw’abaturage bukaba bwarongeye kugenda neza.

Dore irutonde rwuko ibiciro by’ingendo bizakurukizwa guhera tariki ya 16 Werurwe 2024 mu Mujyi wa Kigali

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share