URwanda na Tanzania bagiye gufungura umupaka uzajya uhuza ibihugu byombi

URwanda na Tanzania bagiye gufungura umupaka uzajya uhuza ibihugu byombi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Tanzania witwa January Yusuf Makamba baraye bagiranye ibiganiro byavugiwemo ko hari umupaka wundi uhuza ibihugu byombi uri hafi gufungurwa.

Ni mu rwego rwo kurushaho kuzamura urwego rw’ubucuruzi hagati ya Kigali na Dar es Salaam.

Biruta yabwiye Makamba ko u Rwanda rwifuza ko umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi wakomeza ndetse ukagukira no mu zindi nzego.

Ati: “ Binyuze mu bufatanye busanzwe, hagati y’impande zombi ku ruhando mpuzamahanga, twifuza ko uruzinduko rwawe rwaba umusemburo w’imikoranire mu gihe kiri imbere. U Rwanda rurifuza ko amasezerano yasinywe mu gihe gishize yakwihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa”.

Minisitiri Makamba we avuga ko mu biganiro yagiranye na bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda, bongeye gushimangira ko u Rwanda na Tanzania ari inshuti, abavandimwe n’abafatanyabikorwa.

Avuga ko igihugu cye giteganya kurushaho gukorana n’u Rwanda mu bucuruzi, ikoranabuhanga, inganda n’ingufu.

January Yusuf Makamba yahise aboneraho no gutangaza ko hari umupaka mushya ugiye gufungurwa hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Ati: “ Twanaganiriye ku ukorohereza abaturage b’ibihugu byacu kwambuka no gusurana. Ubu dusanganywe umupaka umwe uduhuza, ariko twemeranyije kuba twafungura undi mupaka..[…] kandi ibintu byose byarangije kujya ku murongo”.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bicuruzanya n’u Rwanda ndetse kikagira icyambu abacuruzi benshi bifashisha bavana ibicuruzwa i Dar es Salaam babizana i Kigali.

Ku rundi ruhande kandi hamaze iminsi havugwa ko u Rwanda rushaka kujya rukoresha n’icyambu cya Mombasa mu kuzana ibicuruzwa mu Rwanda n’ubwo ari kure.

Mu baherekeje Minisitiri Makamba harimo na mugenzi we w’ubucuruzi n’uw’inganda.

Biteganyijwe ko muri Werurwe, 2024 ari bwo hazatahwa mu buryo bwa burundu uruganda rutunganya amashanyarazi rwa Rusumo Hydropower Plant ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share