Abafatabuguzi ba REG barasabwa kugendana n’amabwiriza mashya azabafasha gukorana n’ikoranabuhanga rigezweho

Abafatabuguzi ba REG barasabwa kugendana n’amabwiriza mashya azabafasha gukorana n’ikoranabuhanga rigezweho

Isosiyete y’uRwanda ishinzwe ingufu ( REG) irimo kuvugurura ikoranabuhanga ikoresha mu kugura umuriro w’amashanyarazi buzwi nka Prepayment System mu rurimi rw’icyongereza, ubuyobozi bw’iki kigo bukavuga ko ikigamijwe ari uguhuza imikoreshereze y’iri koranabuhanga mu kwishyura umuriro ku rwego rw’isi hakoreshejwe uburyo bwa mubazi (Cash power).

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, ubwo REG yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko mu rwego rwo kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi hose bagiye kuvugururura za mubazi z’abafatabuguzi bose mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa REG, Bwana Zingiro Armand, yagarutse kuri iki gikorwa anasobanuro ibiri gukorwa, aho bageze muri uwo munshinga ndetse n’uburyo bizakorwamo.

Ati : “ Iri vugururwa ntabwo riri gukorwa mu Rwanda gusa kuko riri ku rwego rw’isi, ni ukuvuga ko buri muntu cyangwa se umufatabuguzi wese ukoresha Cash Power ku rwego rw’isi agomba kuvugurura ikoreshwa ryayo kugirango tugendane n’igihe”.

“ Nka REG iki gikorwa twarakiteguye neza cyane kuko twakigabanyijemo ibyiciro by’ibanze bitatu ( 3) bizanadufasha kugisoza neza! Ni ukuvuga ko icyiciro cya mbere kirimo kuvugurura uburyo bwo kugurisha amashanyarazi; ubu buryo bukaba bwararangiye. Icyiciro cya kabiri (2) kikaba ari cyo gutuma imibare (Token) iboneka. Ubu buryo nabwo bukaba bwarakozwe, tukaba tugeze ku cyiciro cya nyuma cyo kuvugurura za mubazi kandi nacyo hashize amezi atatu tugitangiye”.

Uyu muyobozi asaba abafatabuguzi kugendana neza muri urwo rugendo rw’ivugurura kuko ari ingenzi ku mpande zombi, akavuga ko hari imibare izajya iza mu gihe mubazi yawe itahiwe kuvugururwa bityo uyibonye akihutira kuyishyira muri cash pawer ye.

Yakomeje agira ati: “Umufatabuguzi azajya abona imibare (Token) itatu mu gihe ubundi yabonaga urutonde rw’umubare umwe, iyo mibare yose rero uko ari itatu uzajya uyishyiramo uhereye ku rutonde rw’imibare ya mbere kugeza ku rwa gatatu uko zikurikirana, nk’ibisanzwe uzajya uhita ubona umuriro waguze ubundi wikomereze kugura no gushyiramo umuriro wawe mu buryo busanzwe kuko ibi turimo kugusaba gukora bizakorwa inshuro imwe gusa ”.

Abatari bacye iyo bumvise amavugurura mu bintu bitandukanye bakunze kubunza imitima bibaza ko hari ibigiye guhinduka cyane cyane nko kuzamura igiciro cyangwa se ubundi buryo, Ubuyobozi bwa REG butanga ihumure ku baturarwanda bose buvuga ko iri vugurura ntacyo rizahindura mu bijyanye n’ikiguzi cyangwa se ama unites y’amashanyarazi ndetse ko nta kindi rigamije usibye kuvugurura no kugendana n’uburyo bugezweho gusa.

Ibikorwa by’ivugurura byatangiye mu kwezi k’ukuboza (12) umwaka ushize bikaba biteganyijwe ko bizasoza tariki ya 24 Ugushyingo 2024, aho kuri iyi tariki umufatabuguzi wese utazaba yarakurikije ambwiriza yatanzwe azabura umuriro burundu kuko nk’uko iki kigo kibitangaza, imyaka cyangwa se igihe cyahawe cyo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bugenga Cash Power bugatuma ubona umuriro wagaze wanawushyira muri mubazi yawe ukaza, buzaba burangiye burundu hagezweho ubushyashya.  

kugura umuriro mu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze imyaka 31 bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga mu gihe mu Rwanda bumaze imyaka 28 kuko bwatangiye gukoreshwa mu mwaka w’i 1998, igihe kikaba kigeze cyo kuvugurura ubu buryo hagendewe ku ikoranabuhanga rijyanye n’aho isi igeze.

Amafoto:

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share