UBurundi ntibwiyumvisha uko ikipe yabo ya Basket yakwambara Visit Rwanda

UBurundi ntibwiyumvisha uko ikipe yabo ya Basket yakwambara Visit Rwanda

Leta y’u Burundi yashatse kubuza ikipe y’iwabo ya Dynamo Basketball Club gukina imikino Nyafurika muri Basketball, BAL, gukina yambaye umwambaro uriho Visit Rwanda.

Guhera kuri uyu wa Gatanu ni bwo haratangira gukinwa imikino ya Basketball Africa League, BAL, i Pretoria muri Africa y’Epfo. Ikipe ya Dynamo BBC niyo ihagarariye u Burundi ikaba iri mu itsinda ririmo Cape Town Tigers yo muri Afrika y’Epfo, Petro de Luanda yo muri Angola na Fus Rabat yo muri Maroc. Umukino wayo wa mbere iratangira ikina na Cape Town Tigers Saa moya z’umugoroba.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi bibitangaza, ntabwo abayobozi bakuru bo muri iki gihugu bumva ukuntu ikipe y’iwabo ya Dynamo BBC iri bukine yambaye imyambaro yamamaza igihugu cy’u Rwanda (Visit Rwanda) kandi bafitanye ibibazo.

Amakuru akomeza avuga ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ryabimenye, ribwira iyi kipe ya Dynamo BBC ko nitagaragara ku kibuga yambaye imyambaro yabugenewe ifatirwa ibihano bikomeye, biza kurangira umwanzuro wo kutambara Visit Rwanda bawuretse gutyo

Visit Rwanda ni umuterankunga muri Basketball Africa League binyuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB).

Abayobozi bo mu Burundi bashatse kubuza ikipe ya Dynamo BBC gukina yambaye Visit Rwanda ariko birangira bidakunze

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share