Ku nshuro ya 24: Umuryango inshuti n’abavandimwe ba Nzambazamariya Veneranda bongeye kwibuka ibigwi bye

Ku nshuro ya 24: Umuryango inshuti n’abavandimwe ba Nzambazamariya Veneranda bongeye kwibuka ibigwi bye

Ku wa 30 Mutarama wa buri mwaka, Umuryango w’umubyeyi Nzambazamariya Veneranda, inshuti ze n’iz’umuryango, n’abandi bamuzi mu bikorwa bye byafashe runini mu iterambere, barahura bakamwibuka.

Umuryango wa Nzambazamariya Veneranda wongeye kurarika inshuti n’abavandimwe guhura bakibuka uyu mubyeyi witabye Imana ku itariki ya 30 Mutarama 2020 azize impanuka y’indege ubwo yari avuye mu nama i Abidjan muri Côte d’Ivoire abatari bacye bakahasiga ubuzima nawe arimo, ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo gushyira indabo aho aruhukiye mu irimbi rya Remera ku masaha y’igicamunsi, hanavugirwa amasengesho yo kumuragiza Imana ngo ikomeze imuhe iruhuko ridashira nk’umukirisitu wakundaga Imana na Bikira Maliya.

Uyu muhango wakomereje muri Chapelle ya Christus i Remera muri Misa yasabwe n’umuryango, irangiye hamwe n’inshuti n’abavandiwe bahurira mu muryango bifatanya gusangira no gukomeza kumuzirikana batibagiwe ibikorwa bye by’indashyikirwa yasize mu mitima y’abamumenye n’abamwumvise.

Umuyobozi mukuru wa Organisation Nzambazamariya Veneranda (Umuryango wamwitiriwe ukaba warashinzwe amaze kwitaba Imana), Bwana Bajyanama Donatien, mu ijambo rye yashimiye umuryango w’umubyeyi wemeye kugira uruhare rwo kujya yibukwa kuko kumwibuka hari impamvu ikomeye.

Yagize ati: “ Nk’uko mubizi ni hacye cyane kandi ni na bacye cyane bibaho, aho umuntu amara imyaka 24 yitabye Imana abantu bagiteranira iwe bakamuzirikana. Kuri Nzambazamariya rero hari impamvu twese tuzi, hari ibikorwa byiza yakoze ari nabyo tumwibukiraho ndetse tutazigera na rimwe tumwibagirwa”.

Kwibuka uyu mubyeyi, n’igikorwa ngarukamwaka kiba k’ubufatanye bw’Umuryango wa Nzambazamariya Veneranda  n’Umuryango wamwitiriwe , aho umuryango ugitegura buri mwaka byagera ku mwaka wa gatanu (5) Organisation nayo ikabigira ibyayo kandi uyu munsi ugategurwa ku buryo bwaguye. Igikorwa kiba k’urwego rw’igihugu kigahuza abavuye hirya no hino mu gihugu, abayobozi batandukanye, ndetse n’Inshuti zo hanze y’Igihugu;  bivuze ko uyu muryango wamwitiriwe uheruka kubitegura ubwo uyu mubyeyi yibukwaga ku nshuro ya 20 ukazongera kubitegura mu mwaka utaha ubwo azaba yibukwa ku nshuro ya 25.

Nzambazamariya Veneranda yari muntu ki ? ni ibihe bikorwa by’indashyikirwa yakoze bituma abamumenye n’abamwumvise badahwema kumwereka ko bamuhoza k’umutima?

Nzambazariya Veneranda yavutse ku ya 27 Nzeri 1957, avukira mu cyahoze ari Mushubati ubu ni mu Karere ka Muhanga aho yanigiye amashuri abanza, ayisumbiye ayiga mu Byimana no muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali, Kaminuza ayigira mu gihugu cya Cameroun mu ishuri mpuzamahanga rya IPD. Yashyingiranywe na Jovite Rutiyomba ku itariki ya 26 Kanama 1978, akaba yaramusigiye umwana w’umuhungu witwa Egide Niyomuremyi yasize akiri muto cyane.

Yakoze imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro nko kwigisha muri Lycee aho yize, akorera muri Minisiteri y’imigambi ya Leta ( Miniplan), yahavuye ajya gukorera abanyamerika mu kigo cyitwaga Technoserve, akomereza muri SNV aho yarangirije urugendo rw’ubuzima bwe.

Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA Rwanda, Impuzamiryango Pro-Femmes ndetse ayibera Umuyobozi.

Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi birimo igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO), mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro, muri 2006 Umuryango Nyafurika wita k’ubumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

Aho Nzambazamariya yabaye hose yagiye yitegereza imibereho y’abari n’abategarugori bagenzi be agahora aharananira ko habaho impinduka ntibakomeze gufatwa nk’aho baremewe imirimo yo mu gikari no mu gikoni gusa, yari afite inzozi ko bakwinjira mu nzego zifata ibyemezo bityo bakanagira uruhare mu gushyiraho amategeko avanaho inzitizi zose zibangamiye imibereho yabo.

Bamwe mu bamuzi bavuga ko Nzamabazamariya yari umubyeyi wari ufite igikundiro, agaseka kandi akavuga neza mu mvugo irimo ukuri, aho yabaga ari hose urwego arimo rwose akisanisha narwo.

Veneranda kandi yibukwa k’urukundo yakundaga abana akanasaba ko baheshwa agaciro adasize n’abo k’umuhanda benshi batikoza. Odette Mukansoro nawe wari inshuti ye, avuga ko hari ibyo yakoraga bikamukora k’umutima cyane.

Ati: “ Iyo mwagendaga ahantu atwaye imodoka mukagera aho abana bateraniye nk’abo k’umuhanda benshi tutikoza, we yarahagararaga akabaha umwanya, akabasaba kumuririmbira, bagatera nawe akajyamo akaririmba”.

Muri Filime mbarankuru y’ubuzima bwamuranze  ( Film documentaire) yanerekanywe mu rugo aho abamwibukaga bari bateraniye, umwe mu nshuti ze witwa Jeanne Kanakuze yavuze kuri bimwe yakundaga birimo amahoro no kugira impuhwe.

Ati : “ Ndabyibuka ubwo Profemme twese hamwe yavukaga mu mwaka w’1992, umwaka ukurikiyeho yakoze igikorwa gikomeye cyane afatanyije na bagenzi be cyo kugaragaza ko abagore batishimiye ibyakorwaga mu gihugu icyo gihe, hakorwa urugendo rw’amahoro rwanyuze mu mujyi rwagati wa Kigali avuga ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC  ‘ Turabyerekana, tugomba kwerekana ko tutabyishimiye nk’Abanyarwandakazi …”.

Nzambazamariya kandi yibukwa ku gikorwa yakoze gikomeye cyo guhuza abagore bahoze mu miryango itegamiye kuri Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubwo imyumvire muri benshi yari ihabanye haba mu bahoze mu Rwanda cyangwa se abari batahutse, abari bafite abagabo bafungiye icyaha cya Jenoside, ababuze abagabo babo, akabibutsa ko bose ari ababyeyi b’u Rwanda.

Iyi nshuti ye ivuga ko Nzambazamariya yari nk’umuhanuzi ibyo ahurizaho n’uwo bashakanye Bwana Jovite, aho Kanakuze avuga ko mu minsi ye ya nyuma yamuciriye mu marenga urupfu azazira.

Ati : ”Hari igihe mbibwira abantu bakagirango ni ibyo wenda mpimba ariko yarabimbwiye rwose! ‘ Njye uko nzapfa ndakuzi, nzagwa mu mazi …’ abimbwira duhagaze ndamucyaha nti, ibyo uba uvuga ni ibiki? ariko we ubutumwa yari yabutambukije n’ubwo ntashakaga kubwumva”.

Jovite nawe ati: “ Urupfu rwe rwanciriye amarenga. Ajya kugenda haba muri gahunda yansigiye n’ibyo yambwiye birimo n’uburere bw’umwana wacu uko tugomba kumufata n’ibindi byagiye binyereka ko yagiye yiteguye“.

Mu ijoro ryo gutaramira umufasha we, Bwana Rutiyomba Jovite yabwiye abari bateraniye aho ko Veneranda akunda kumusura cyane mu nzozi kandi akamubona yambaye imyenda yera.

Ati: “ Mubona kenshi mu nzozi turi nko muri Regina Pacis akansekera nanjye nkamwenyura, na Mama ajya kwitaba Imana hari ikimenyetso yanyeretse bituma ntatungurwa n’urupfu rwe kuko namubonye ari kumwe n’abandi benshi bambaye imyenda yera bafite indabo, mpita mbona ko igihe kigeze cyo kwitahira kwa Mama. Kumubona rero kandi nkamubona neza yishimye, binyereka ko yibereye ahantu heza yashyizwe kubera ibikorwa bye byiza”.

Nzambazamariya Veneranda yashyiriweho umuryango wamwitiriwe…

Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n’Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’UBUNTU, washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry’Umugore, gusakaza umuco w’Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.

Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n’umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi, hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, mu Karere ka Muhanga, akaba ari naho hari icyicaro cy’Umuryango Nzambazamariiya Veneranda

Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n’imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw’Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n’abategarugori kugirango bivane mu bukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe mu burenganzira bwabo bahabwa n’amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.

Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo bibangamira iterambere ry’Igihugu, bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w’Ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by’umwimerere bigaragaza umuco w’Ubuntu.

Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w’ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura k’umuco w’Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y’ahandi itanogeye Abanyarwanda, n’ibindi.)

Umuco w’Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.

Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w’UBUNTU no kwimakaza umuco w’amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n’abandi, akarwanya akarengane n’ivangura aho byaturuka hose.Yemezaga ko kwimakaza umuco w’UBUNTU ari umusingi w’amahoro arambye, bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y’urwango rutuma abantu bahohotera abandi.

Amafoto:

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share