Abagera kuri 16 basize ubuzima mu kiyaga cya Bugesera

Abagera kuri 16 basize ubuzima mu kiyaga cya Bugesera

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda, aho yatangaje ko impanuka y’ubwato yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize ikabera mu kiyaga cya Mugesera ku ruhande rw’ Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana yahitanye abantu 16 barima impinja ebyiri.

Bose barashyinguwe kandi imyirondoro yabo yaramenyekanye kuko baturukaga mu Murenge umwe wa Karenge.

Imibiri yari yabanje kubura ariko iza kuboneka nyuma y’amasaha runaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasizuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana asaba abafite Koperative zambutsa abantu inzuzi n’ibiyaga ndetse n’imigezi kujya bandika imyirondoro yabo.

Ati: “ Mu buryo bwa kinyamwuga, abafite za Koperative zitwara zikora ubwikorezi bwo mu mazi bakwiye kujya bandika imyorondoro y’abo batwaye. Byoroshya kumenya abo ari bo igihe cyose baba bahuye n’akaga nk’ako bariya b’i Karenge bahuye nako.”

Uyu mupolisi avuga kandi ko abantu bakwiye kumenya ko nta bantu bagomba kujyanirwa hamwe n’imizigo n’amatungo mu bwato.

Abishingira ku ngingo y’uko mu bwato buherutse kurohama basanze bwari bwikoreye imifuka y’ibijumba, imyumbati, amagare n’ibindi…ibi byose bikaba ari byo byatumye buremererwa cyane bituma burohama.Abantu barenga 40 nibo bari bari muri ubu bwato kandi bwemerewe gutwara abantu 15 gusa.

Bavaga mu mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bagiye mu Murenge wa Karengemu Karere ka Rwamagana.

Guverineri yijeje ubufasha abarokotse impanuka…

Bwana Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yijeje ubufasha abarokotse iyi mpanuka ihuriho n’uturere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera.

Amakuru aheruka agaragaza ko imibiri y’abantu 16 ari yo yari imaze gukurwa mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize kandi ubwato bwari butwaye abaturage 46 bwarohamye, abantu 31 babasha kurokoka.

Mu butumwa bugufi Guverineri Rubingisa yatambukije ku rubuga rwa X, yavuze ko bakomeje kwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’ubwato kandi anayizeza ubufasha.

Yagize ati: “Ubuyobozi burakomeza kuba hafi abarokotse iyo mpanuka ndetse no gufasha mu gushyingura abazize iyo mpanuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP. Twizeyimana Hamdun yabwiye itangazamakuru ko impanuka y’ubwato yatewe no gutwara abantu benshi.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share