Menya ubwoko bw’amano agize ikirenge cyawe na kamere ugikomoraho

Menya ubwoko bw’amano agize ikirenge cyawe na kamere ugikomoraho

Tugiye kurebera hamwe ubwoko bune ( 4) bw’ibirenge noneho turebe n’imyitwarire abantu bashobora kuba bafite tugendeye ku kirenge cya buri muntu ariko atari ikirenge ubwacyo ahubwo ari amano akigize.

  1. Ikirenge cy’Abaromani ( Pied Romain)

Ni ikirenge gifite amano 3 y’imbere areshya yose, uhereye ku gikumwe n’andi abiri bikurikirana.

Umuntu ufite ikirenge gifite amano ateye atya, ngo nta kunda kugira urwenya mu miterere ye ( Jokes) ahubwo agira ibitekerezo byimbitse cyangwa se ibitekerezo bigiye kure koko ubona ari ibitekerzo bizima, akunda gukora cyane no kumenya imico y’ahantu hatandukanye kandi ntatinya kuba yahahangwa amaso n’abandi bantu, ni ukuvuga ngo ibyo akora ngo baramureba cyangwa baramwitegerez ari mu biki? Ibyo bintu ntabikozwa ngo abe yatinya amaso y’abantu ngo baramuvuga kubera ibintu runaka, ibyo ntibimucira ishati.

2.Ikirenge cy’amano areshya yose ( Pied Carre)

Abahanga babisesenguye bavuga ko umuntu ufite iki kirenge ngo ari umuntu uvuga amagambo make cyane kandi ntakunda kuvuga k’ubuzuma bwe ku giti cye! Uzumva hari abantu bakunda kuvuga k’umuryango wabo ( umugabo, umugore cyangwa se abana be,…), ariko ngo uyu muntu ufite iki kirenge ngo nta kunda kuvuga ku giti cye , bimusaba igihe kinini kandi kugirango yisanzure ku bantu.

Kubera guceceka kwe biramugora cyane kuba yasobanukirwa n’amarangamutima y’abandi, ntabwo ababaza byinshi ngo nawe ababwire byinshi bigatuma gusobanukirwa amarangamutima y’abandi bimugora. Aba ari umuyobozi mwiza kandi akaba inshuti nziza y’inkoramutima kuko yicecekera ntabe yagira umwanya wo kujya kumena amabanga y’ibyo mwaganiriye, ibyo bigatuma akunda kugira inshuti n’bwo atari nyinshi kubera ya magambo ye make ariko zikaba inshuti z’inkoramutima kuko azibikira amabanga.

3. Ikirenge cy’Abagereki ( Pied Grece)

Ni ikirenge gifite ino rikurikira igikumwe rirerire gusumba ayandi . Umuntu ufite iki kirenge arangwa no guhorana icyizere no kugira umutima mwiza ufungutse cyane, nta kintu na kimwe aba yumva ko cyakwitambika mu nzira y’ibyo ashaka kugeraho, ni ukuvuga ngo iyo ashaka kugera ku kintu arabiharanira kandi akabikorera ukabona afite ugushaka kuko aba aziko muri we byanze bikunze bishoboka .

Iyi miterere ye ituma aba umuyobozi w’indashyikirwa kandi ubasha kuyobora ubuzima bwe uko abishaka ndetse akabuganisha aho yifuza ko bugana nta ngorane nyinshi abigizemo cyangwa se ngo abe yanabanza kwibaza ibintu byinshi cyane .

kuba ahorana umurava mu byo akora, bituma ashobora guhanga imishinga mishya no kuyiyobora mu matsinda y’abantu bayishyira mu bikorwa. Imbaraga ze rero azisaranganya mu  gufasha abantu muri byose kandi ibintu byose akora ukabona ko akoresha ubwenge bwe, mbese atekereza kure.

4. Ikirenge gifite amano asumbana, nta no rireshya n’irindi

Iki kirenge gifite aya mano asumbana nta rireshya n’irindi kandi agenda amanutse, umuntu ugifite aba afite ubushobozi buhanitse bwo kubika ibanga kandi akaba wa muntu udakunda kwisobanura ku bantu ahubwo ahitamo kwicecekera akumva cyane kandi guceceka gutya akaba abiterwa no gutinya ko hari aho yasobwa maze icyubahiro cye kikaba cyahangirikira.

Iyi kamere rero imeze gutya y’uyu muntu ufite iki kirenge, bituma abantu batamwibonamo ngo babe bamwisanzuraho cyane kuko bamubonamo ikintu umuntu yakwita nk’ubwiyemezi kuko ameze nk’ubategetse ngo dukore ibi batangira kumubaza impamvu akicecekera, ahubwo ugasanga ashaka ko babishyira mu bikorwa cyangwa se ashaka kubumva aho kugirango abasobanurire, bigatuma abantu benshi bamufata nk’umwiyemezi.

Ese wowe ikirenge cyawe cyangwa se amano byaba bimeze bite? Ese yaba ahuje na bimwe mu byo tumaze kubabwira muri iyi nkuru?

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share