Ibikorwa by’Umwanditsi MUSEKEWEYA Lilianne birarimbanije mu rugamba rw’isanamitima

Ibikorwa by’Umwanditsi MUSEKEWEYA Lilianne birarimbanije mu rugamba rw’isanamitima

Umwanditsi MUSEKEWEYA Liliane uzwi mu kwandika ikinamico, ibitabo ,ibisigo n’inkuru zishushanyije kuri uyu wa gatanu yaganiriye n’ikinyamakuru impuruza.net ku nkuru ngufi z’imvamutima amaze iminsi yandika zicicikana ku mbuga nkoranyambaga yahaye izina rya “GURUKA” zigaragaramo gutanga ihumure, kugira urukundo ndetse no gufashanya.

Twamubajije intego yizo nyandiko ze adusubiza agira ati: “ Mu bushashatsi bwanjye nakoze ngenda nganira n’ingeri z’abantu batandukanye, mu bo nabashije kugeraho nasanze abagera kuri 95% ari abantu bafite kwiheba ,kutiyakira k’uburyo hari nabatakaje ubumuntu, niko guhita niha umugambi wo kujya nandika ubwo butumwa ngo byibuze bugire abo bufasha’’ .

Uyu mwanditsi w’ibitabo avuga ko Icyo gikorwa yagitangiye mu mwaka wa 2021 ndetse akaba akibikomeje kugeza na n’ubu .

MUSEKEWEYA ni muntu ki?

MUSEKEWEYA Lilianne ni Umwanditsi watangiye kwandika kuva afite imyaka 12 y’amavuko, yatsindiye ibihembo byinshi mu marushanwa atandukanye yo kwandika , yabonye ibihembo bitatu mu ishyirahamwe ry’abanditsi b’u Rwanda IBARWA , mu marushanwa y’imivugo mu bigo bitandukanye by’amashuri y’isumbuye mu mwaka wa 2004 na 2006 byabaga ibya mbere.

Bimwe mu bitabo yanditse ni nk’Ikirezi, Zuba na Ganza, amakinamico nka ‘Nta rungu mu basangiye iteto’ , n’iyitwa ‘Intarabona’ ndetse na ‘Nabo ni abacu’ yamuritse mu marushanwa ya ‘Art Rwanda’ ubuhanzi muri 2018, akaba ari muri komite ngenzura mikorere mu ishyirahamwe ry’abanditsi b’u Rwanda (IBARWA).

Amashuri yize, mu mashuri yisumbuye yakurikiye ishami ry’indimi n’ubuvanganzo , Kaminuza yiga amategeko muri UNILAK.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share