“Igihe kirageze cyo kwamburwa inkoni y’Ubushumba ku binangiye kwiga” – Dr Usta Kaitesi

“Igihe kirageze cyo kwamburwa inkoni y’Ubushumba ku binangiye kwiga” – Dr Usta Kaitesi

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Usta Kaitesi, yibukije Abashumba b’amadini n’amatorero ko igihe bahawe cy’imyaka itanu ngo bige kimaze kurengaho amezi atatu, bityo ko abatarize basabwe gutanga inkoni y’uhushumba batabikora Leta akaba ariyo ibyikora. 

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, hateranye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo mu rwego rushinzwe imiyoborere RGB, ari narwo rwego rufite mu nshingano iby’amadini n’Amatorero , hamwe n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC, maze RGB ibibutsa ko igihe bahawe cyo kwiga kimaze kurengaho amezi atatu, bityo ko abatarize bakwiye kurekura inkoni y’ubushumba. Bitaba ibyo Leta akaba ariyo ibyikorera.

Dr Usta Kaitesi  yongeye kwibutsa  abashumba batarangije amashuri yisumbuye nkuko babisabwe, ndetse bagahabwa n’igihe kingana n’imyaka itanu, none icyo gihe bahawe kimaze kurenga ho amezi atatu kuko cyarangiye mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka 2023.

Dr Usta Kaitesi yavuze ko byaba byiza abakozi b’Imana batigeze biga batangira kurekura inkoni y’ubushumba kuko nibatabikora Leta y’u Rwanda izabikuriraho.

Usibye icyo gihe bahawe kingana n’imyaka itanu ngo babe bamaze kwiga, nta gihe kindi cyatangajwe cyangwa se itariki RGB izatangira kwaka inkoni y’ubushumba abo bakozi b’Imana, ndetse nta n’umubare uzwi w’abashumba bazamburwa iyo nkoni.

RGB ihamya ko umushumba utararangije byibuze amashuri yisumbuye nta bushobozi aba afite bwo kuba umwe mu bayobozi b’itorero cyangwa idini.

Leta igiye gutangira kwambura inkoni y'Ubushumba abinangiye kwiga

Imyaka itanu RGB yahaye abanyamadini ngo bige yararangiye igisigaye ni ukurekura inkoni y’ubushumba

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share