17 bambere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bahembwe

17 bambere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bahembwe

Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 17 bo mu mashami atandukanye batsinze neza kurusha abandi ubwo yatangazaga amanota y’abatsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023.

Uwahize abandi muri ‘Sciences’ ni uwitwa Cyubahiro Emile wigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul 2 ku Gikongoro wahembwe igikombe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Mudasobwa yahawe na Minisiteri y’Uburezi, undi ni uwitwa Muhozi Anselme wahize abandi mu ishami rya Art and Humanits wigaga muri ES Ruramira, Izere Samaza Marthe wo kuri college du Christ Roi wahize abandi mu ndimi, hahembwe na Kwizera Ismael wo muri TTC Save akaba yarahize abandi muri Early Childhood Lower Primary Education, Nkunzwenayo Aimable wo muri TTC Save nawe yashimiwe guhiga abandi.

Cyubahiro Emile

Cyubahiro

Muhozi Anselme
Muhozi Anselme
Izere Samaza Marthe
Izere Samaza Marthe
Nkuzwenayo Aimable
Nkuzwenayo Aimable
Kwizera Ismael
Kwizera Ismael

Ikikunze Jean Bonheur nawe warangije muri TTC Save yahize abandi mu ndimi n’uburezi, Izabayo Blaise yahize abandi muri Social Studies Education, akaba arangije muri TTC Zaza, Kayitare Audax yahize abandi muri ICT and Multimedia wigaga muri Rwanda Coding Academ, Tuyizere Alfa Shalom yahize abandi muri Construction and Building Services yigaga mu ishuri rya Nyanza TVT School.

Kayitare Audax
Kayitare Audax
Icyikunze Bonheur
Icyikunze Bonheur
Izabayo Blaise
Izabayo Blaise
Tuyizere Alpha Charom
Tuyizere Alpha Charom

Iranzi Aliane yahize abandi muri Business and Services and Administration yigaga kuri College APEC, Imbereyemaso Docile yahize abandi muri Tekinike akaba yigaga Mibilizi st Augustin na Ntakinanirimana Elisa wahize abandi muri Energy ndetse na Isingizwe Jeannot wigaga muri ITER Rutobwe yahize abandi mu bijyanye n’Itumanaho na Logistic na Nkunzwenayo Aimable ndetse na Muneza Silas hamwe na Ibyishaka Patrick.

Iranzi Aliane
Iranzi Aliane
Isingizwe Jeannot
Isingizwe Jeannot
Imbereyemaso Docil
Imbereyemaso Docil
Ntakinanirimana Elisa
Ntakinanirimana Elisa
Muneza Silas
Muneza Silas
Nshimiyimana Olivier
Nshimiyimana Olivier
Ibyishaka Patrick
Ibyishaka Patrick

Uretse uwahawe igikombe na Mudasobwa abandi bose bahembwe mudasobwa bazifashisha mu masomo yabo muri Kaminuza.

Cyubahiro Emile avuga ko gutsinda neza yabifashijwemo n’ababyeyi bamubaye hafi akabasha gusubiramo amaso ye neza.

Ati “Ndashimira abarezi banjye n’ababyeyi banjye bamfashije nkabasha gutsinda amasomo yanjye neza kandi ndabizeza ko nzakomeza kurangwa no kugira umuhate muri byose”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abatsinze gukomeza kurangwa n’umuhate no mu bindi bazakomerezamo kuko bizafasha gukomeza gutsinda neza.

Ati “Gutsinda neza ni ishema ryanyu no ku gihugu cyacu. Abakeneye ibisobanuro ku manota yabo na bo, ndagira ngo mbibutse ko bashyiriweho uburyo bwo kujurira kugira ngo babashe kubona ibisobanuro bifuza”.

Abataratsinze nabo bakanguriwe guhita bagana ibigo by’amashuri bagakomeza kwiga abandi bakaziyandikisha nk’abakandida bigenga.

Irere yashimiye abatsinze neza kandi abifuriza no kuzakomeza kurangwa n’imyigire myiza abatsinzwe abasaba gukomeza kwiga kandi bagashyira imbaraga aho bitagenze neza.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share