Igishushanyo mbonera cy’ahazaza ha Kigali cyegukanye igihembo k’urwego rw’isi

Igishushanyo mbonera cy’ahazaza ha Kigali cyegukanye igihembo k’urwego rw’isi

Igishushanyo Mbonera ‘Green City Kigali’, cy’umujyi utagira uwo wirukana cyangwa uheza kandi utangiza ibidukikije, cyegukanye igihembo cy’Iserukiramuco rizwi nka World Architecture Festival (WAF) mu mishinga y’ibishushanyo mbonera y’ahazaza.

Ni ibihembo byatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2023, muri iri serukiramuco rya WAF 2023 ryabereye i Marina Bay Sands muri Singapore kuva tariki 29 Ugushyingo kugeza ku ya 01 Ukuboza 2023.

Uyu mushinga watumye iki gishushanyo mbonera cyegukana igihembo, wateguwe n’Ikigega gishyigikira imishinga ibungabunga ibidukikijie ndetse na Banki y’Abadage y’Iterambere ya KfW, ukazaba ari umushinga ushyigikira ibikorwa by’iterambere bibungabunga ibidukikije.

Simon Doody, wayoboye ikorwa ry’iki gishushanyo, yagize ati “Iki gihembo kigaragaza ko ari ngombwa gutangira igenamigambi rikoranywe ubushishozi, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bishobora kuzugariza abaturage muri Afurika mu bihe biri imbere bishingiye ku itumbagira ry’imibare y’abimukira mu mijyi ndetse n’ibyuka bihumanya ikirere.”

Iki gishushanyo mbonera , Green City Kigali cyatunganyijwe kandi kikaba cyaratanzwe mu irushanwa n’ikigo cy’Abongereza gikora ibijyanye n’ibishushanyo mbonera cya Feilden Clegg Bradley Studios.

Cyitezweho kuzatanga udushya ndetse n’ingamba zirambye kandi zihendutse mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kugira umujyi utanga icyitegererezo.

Muri iki gishushanyo mbonera, hateganyijwemo hegitari 600 zo kwaguriraho umujyi, aho hazaboneka inzu zo guturamo ibihumbi 160, ndetse n’ibindi bikorwa bikenerwa, birimo amashuri, inzu z’ubucuruzi, ibikorwa by’imyidagaduro na siporo.

Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzanashyikirizwa Inama ya Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu ntangiro z’umwaka utaha, kugira ngo wemezwe.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share