Uwari umunyeshuri muri Kaminiza ya ICK yasezeweho bwa nyuma

Uwari umunyeshuri muri Kaminiza ya ICK yasezeweho bwa nyuma

Kuri uyu wa kane, tariki 16 ugushyingo 2023, nibwo Irakarama Nadine wari umunyeshuri mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe n’umuryango, anashyingurwa mu cyubahiro.  

Umuhango wo gusezera ku mubiri wa nyakwigendera wabereye iwabo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, witabirirwa n’imbaga y’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi ba ICK, abarimu bamwigishije ndetse na bamwe mu banyeshuri ba ICK.  

Bamwe mu bayobozi ba ICK, abarimu, n’abanyeshuri bitabiriye umuhango wo gusezera Irakarama

Nyuma yo gusezera ku mubiri wa Nyakwigendera, umurambo wajyanwe muri Paruwasi Gatolika ya Cyeza aho hasomwe igitambo cya Missa yo kumusezeraho.

Padiri Niyonagira Prosper wayoboye Igitambo cya Misa yo gusabira nyakwigendera mu gusoza, yavuze ko abuze inshuti nziza, kuko ngo hari itsinda bahuriragamo ry’urubyiruko ruvuka i Cyeza.

Yagize ati” Ku itariki ya 20 Kamena 2019 nibwo nabaye padiri kandi icyo gihe Nadine yari yaje. Hari itsinda twabanagamo nk’urubyiruko ruvuka i Cyeza, icyo gihe bampaye inka kandi mu bampaye inka na Nadine yari arimo.”

Padiri Niyonagira wayoboye umuhango wo kumuherekeza gikiristu yavuze ko abuze inshuti

Nyuma y’igitambo cya Missa, umuhango wakomereje ku irimbi ry’ i Musengo (Kivumu) ariryo yashyingwemo.   

Irakarama Nadine yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Nadine yari umuntu uzi kubana

Umwe mu bavandimwe be wavuze ahagarariye umuryango, yavuze ko Irakarama yari umuhanga kandi yashakaga kwiga akagera kure.

Ati “kadete wacu yari umuhanga, azi kwirwanaho, yewe n’ibintu byinshi niwe wabidufashaga kandi aritwe bakuru. Ikindi, bucura bwacu yashakaga kwiga akagera kure, ngo nyuma yo gukora graduation yumvaga azakora akabona akazi.”

Nzayisingizimana Clarisse, ari nawe mfura muri uyu muryango yavuze ko murumuna we yarazi gushaka inshuti, ari nabyo yahereyeho asaba inshuti zose za Irakarama gukomeza kubaba hafi y’umuryango we kugira ngo ubushuti bubatse butazajyana nawe.”  

Zimwe mu nshuti za hafi na bamwe mu banyeshuri biganye na Irakarama bagaruka ku buzima bwe babwiye ICK News dukesha iyi nkuru, ko yari umwana w’ umuhanga kandi ukunda gufasha abandi haba mu ishuri ndetse no mubuzima busanzwe.  

Niyomukesha Germaine wiganaga na nyakwigendera muri ICK yagize ati “Nadine twariganye guhera muwa mbere kugeza muwa gatatu. Rwose yari umuhanga, agerageza kwitanga, mu gihe isomo ryadukomereye akitanga akajya ku kibaho agasobanura mbese Nadine yari intangarugero, mu bijyanye no kubana yari umwana mwiza pe.”

Niyomukesha Germaine yari yaje guherekeza mugenzi we bize mu ishuri rimwe imyaka hafi ine

Ku bijyanye nibyo yakundaga, Niyomukesha yagize ati “urumva yari umwana wa bucura kandi wanezezwaga no kuba bucura, agakunda kurira no kurya ibiraha.”

Ashimwe Marie Assoumpta wabaye hafi cyane Irakarama mu burwayi bwe yasobanuye ko ubushuti bwabo bwari budasanzwe kuko amufata nkumwe mu bantu b’ingirakamaro babanye mu buzima bwe.

Ashimwe Marie Assoumpta wari inshuti y’akadasohoka ya Nadine, yashenguwe n’urupfu rwe

“Ati ubushuti bwange n’uyu muvandimwe witahiye, navuga ko bwari ubw’umwihariko kuko ni umuntu twabanye umunsi ku munsi tugendana, twigana, dufashanya mbese yari nk’umuvandimwe kuri njye.”

Irakarama Nadine wavutse tariki ya 13 Kamena 1995, yize amashuri abanza ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Cyeza, amashuri yisumbuye ayakomereza muri ACJ Karama.

Irakarama yavukaga mu muryango w’abana bane b’abakobwa akaba ariwe wari bucura.

Imana Ihe Irakarama Nadine iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye. IMPURUZA twifatanyije n’umuryango n’inshuti ze muri ibi bihe bitoroshye.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share