Muhanga: Umunyeshuri witeguraga guhabwa impamyabumenyi muri Kaminuza yitabye Imana

Muhanga: Umunyeshuri witeguraga guhabwa impamyabumenyi muri Kaminuza yitabye Imana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo mu banyeshuri biga muri Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ko mugenzi wabo Irakarama Nadine yitabye Imana.

Irakarama yari umunyeshuri witegura guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo.

Uyu Irakarama Nadine, wari ukiri ingaragu, yitabye Imana ku myaka 28 yonyine kuko yabonye izuba mu wa 13 Mutarama 1995.

Tariki ya 06 Ugushyingo 2023, nibwo Irakarama yasomye igitabo (defense) gikubiyemo ubushakashatsi yakoze mu gusoza cyiciro kabiri cya kaminuza.

Irakarama Nadine yitabye Imana azize impanuka yakoze ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Ruhango  ubwo yavaga mu kazi aho yakoreraga nk’umwanditsi (Secretary) ku Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rya Munanira rihereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari, Akagari ka Munanira.

IRAKARAMA Nadine ubwo yari amaze gusoma igitabo (Defense) 

Iyi mpanuka yayikoze yerekeza muri ICK gukosoza igitabo kugira ngo abe yakwemererwa kugishyira mu isomero ry’ikigo.

Ubwo yarimo agenda n’amaguru, Irakarama yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, imwangiriza igice cyose cyo munsi y’urukenyerero.

Akimara kugongwa Irakarama yahise ajyanwa mu bitaro bya Gitwe gusa kuko yari yangiritse cyane ahita yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaguye.

Imana imwakire mu bayo kandi imutuze aheza.  

Imihango yo gushyingura yabaye kuri uyu wa Kane, i Kivumu
Irakarama Nadine yiteguraga gukora graduation 
IRAKARAMA Nadine ari kumwe n’inshuti na bamwe mu bo mu muryango we bishimira defense ye

Src: icknews

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share