Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Apotre Yongwe

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Apotre Yongwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ni dosiye twamenye ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023, mu gihe nabwo bwayitangiyeho iperereza mu rwego rwo kumenya niba izaregerwa Urukiko.

Apôtre Yongwe yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa ku Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura aho kugeza ubu akurikiranywe acumbikiwe.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Amakuru avuga ko Yongwe ashobora kuba yatawe muri yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.

Bivugwa ko yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

Hari amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apôtre Yongwe ari mu Itorero rya City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo bibabangamiye gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.

Icyo gihe yagiraga ati “Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa, ngwino utange ituro ry’uko muguhaye… Ufite ahantu ukora urashaka ko bakongeza? Ngwino ushime Imana ko bakongeje, gira vuba. Ufite iseta iriho ubusa kandi urashaka ko yuzura? Gira vuba; ariko mwabaye mute?”

Muri ayo mashusho, abakirisitu bigaragara ko bashyira amafaranga mu biturisho umusubizo.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana yiyemerera ko atunzwe n’amafaranga abayoboke be batura. Hari ubwo yigeze kugira ati “Ni byo ndya amaturo.”

Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye.

Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi rikorera ku Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share