Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Bibiliya ya Braille

Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Bibiliya ya Braille

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona basaba ko bafashwa kubona ibitabo byanditse mu buryo bwa Braille – inyandiko yihariye yabo – kugira ngo na bo bashobore kwiyungura ubumenyi. 

Bamwe muri bo ni abarimu cyangwa abanyeshuri bagira ingorane zo kubona ibitabo, dore ko ibyandikwa hafi ya byose biba byaragenewe abafite ubushobozi bwo kubona neza.

Umuryango w’abasomyi ba Bibiliya uherutse kumva ubu busabe, ni uko mu kwezi gushize kwa Nzeri (9) ugenera bacye muri bo Bibiliya zanditse mu buryo bwa Braille cyangwa se zakozwe mu buryo bw’amajwi. 

Nubwo bishimiye iyi mpano, bavuga ko ari nk’igitonyanga mu nyanja kuko abatarenga 20 ari bo bonyine bazibonye.

Mu murenge wa Mwurire w’akarere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, ndi mu rugo rwa Elia Maniraguha, umugabo w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo kutabona amaranye imyaka 14. Nsanze akinisha akantu wagereranya n’akaradiyo cyangwa se telefone ngendanwa. 

Ntabwo ari radiyo, nta nubwo ari telefone. Ahubwo ni Bibiliya y’ikoranabuhanga ry’amajwi yagenewe ababana ubumuga bwo kutabona.

Iyi Bibiliya yateguwe mu buryo bw’amajwi, ni impano y’umuryango w’abasomyi ba Bibliya mu Rwanda, unazwi nka ‘Bible Society of Rwanda’. 

Elia ni umwe mu bantu 20 babana ubumuga bwo kutabona bahawe izi Bibiliya. We yahawe iy’amajwi ariko hari n’ababonye izanditswe mu buryo bwa Braille bukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Elia, umuyoboke wa Kiliziya Gatolika, avuga ko iyi Bibiliya yamufashije cyane mu rwego rw’imyemerere.

Elia Maniraguha arimo kumvira kuri Bibiliya y'amajwi
Elia Maniraguha avuga ko iyi Bibiliya y’amajwi yamufashije kumenya ibitabo bigize Bibiliya

Ati: “Iyi Bibiliya ikintu idufasha ni ukumenya ibitabo. Mba nzi uko ibitabo bikurikirana. Nzi ko igitabo cy’isezerano rishya ari Matayo, Mariko… uburyo bikurikirana, hagakurikiraho Luka, hagakurikiraho Yohana.”

Ashingiye ku gitabo yifuza kumva, Elia agenda yimura agatoki akanda ahabigenewe, amajwi asohoka akaba ahuye neza n’igitabo yifuza. We ngo yibona nk’umunyamahirwe kuko yabonye igitabo gisemuye mu buryo bw’amajwi bumworohera haba mu kumva ubutumwa no kugitwara.

Ati: “No mu mitwarire biba byoroshye. Nk’isezerano rishya barikubira hamwe.

“Ariko ubundi bakoraga nka Matayo ugasanga kirangana gitya [yerekana ingano y’ubunini akoresheje ibiganza]… ku buryo ukoze nk’isezerano rya kera n’irishya wasanga byagusaba umukarani wo kubyikorera.”

Ababonye Bibiliya ziri mu nyandiko ya Braille na bo ngo bishimira ibi bitabo bibafasha gukurikira ijambo ry’Imana.

François Nkurunziza ni umwarimu mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona cya Gatagara, mu ishami ryacyo riri i Rwamagana.

Ati: “Twajyaga twegera umuntu akagusomera. Hari igihe yasomaga yihuta, ubundi akakubwira ati ‘nta mwanya mfite’. Ariko ubu dufata igitabo dushaka tukagisoma, tukagitekerezaho, tukumva icyo Imana itubwiye.”

François Nkurunziza
François Nkurunziza arimo gukoresha telefone ku ishuri yigishaho

Nubwo babonye aya mahirwe, abahawe ibi bitabo bavuga ko byabaye nk’igitonyanga kiguye mu nyanja. Kwandikura Bibiliya mu nyandiko ya Braille na bo ngo basanga bisa n’ibidashoboka. 

Nkurunziza ati: “Iyi ntabwo ari Bibiliya yose. Ni agace gato cyane mu bitabo biyigize. Nk’iki ni Zaburi gusa, guhera ku ya 40 kugeza ku ya 89.

“Gufata ibitabo byose bigize Bibiliya ukabishyira muri Braille bishobora kugera no mu bitabo amagana. Ntabwo rero wabona igitabo kimwe cyanditse muri Braille gihwanye na Bibiliya yose uko ingana.”

Thacienne Mukarubuga na we ni umurezi mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona cy’i Rwamagana. Na we yagize amahirwe yo kubona Bibiliya ihinduwe muri Braille. Avuga ko yaruhutse umuzigo wo kujya gusomesha kandi yarize. Avuga ko ashimira umuryango wa Bibiliya wo mu Rwanda nubwo bwose ikibazo kitakemutse cyose.

Ati: “Amagambo ntabwo aba ahuye neza n’ayo basoma [muri Bibiliya isanzwe]. Gusa icyo kimfasha ni uko nshobora gusoma ndi jyenyine, ijambo ry’Imana nkarizirikana. Na ho mu Kiliziya, keretse ahari gukurikira gusa ariko amagambo ntabwo aba ahuye neza.”

Thacienne Mukarubuga mu kiganiro na BBC
Mwarimu Mukarubuga avuga ko hakiri imbogamizi mu gusoma ibindi bitabo

Ntabwo ari ugusoma Bibiliya byonyine bafiteho ikibazo. Ababana ubumuga bwo kutabona, cyane cyane aba bakora umwuga wo kwigisha, bakenera no gusoma ibindi bitabo no gukora ubundi bushakashatsi bashingiye ku byanditswe n’abandi. 

Ingorane buri gihe ikaba iyo kubasha kubona uburyo bwo guhindura ibitabo mu nyandiko ya Braille kuko bigora cyane. Ibi bikiyongeraho ko hari ibitabo batemererwa guhindura muri Braille hashingiwe ku itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge, cyangwa ‘intellectual property’.

Dr Donatile Kanimba ayobora umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona, witwa Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, cyangwa ‘Rwanda Union of the Blind’.

Avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bafite ibibazo bikomeye byo kubona ibitabo bijyanye n’ubumuga bafite, byaba ibibafasha gusenga nka Bibiliya cyangwa ibindi bitabo by’ubumenyi rusange. 

Dr Donatile Kanimba
 Dr Donatile Kanimba avuga ko mu Rwanda habarurwa abakabakaba 60,000 babana ubumuga bwo kutabona

Ariko avuga ko amasezerano yashyiriweho umukono i Marrakech muri Maroc arebana n’uburenganzira bw’abatabona bwo kugera ku bitabo byanditswe n’abandi, atanga icyizere.

Akarusho noneho, nkuko Donatile abivuga, ni uko u Rwanda rwemeye kuyashyiraho umukono. 

Ati: “Leta yashyiraho urwego rushinzwe gukurikirana uko amasezerano ya Marrakech yubahirizwa.

“Yagirana amasezerano n’ikindi gihugu gifite urwego nk’uru kuburyo izo nzego zahererekanya ibitabo byahinduwe muri Braille cyangwa amajwi kugira ngo ababikeneye bashobore kubibona.

“Nko muri Kenya bafite aho bandikurira ibitabo muri Braille. Dushobora kugirana amasezerano bakatwoherereza ibyo banditse, tutongeye kubigura cyangwa kongera kubyandika. Natwe ibyo twashoboye kwandika badafite tukaba twabiboherereza.”

Uyu muryango uhuje abafite ubumuga bwo kutabona uvuga ko abakabakaba ibihumbi 60 mu gihugu cyose ari bo babana ubu bumuga bwo kutabona. 

Kubafasha kugira uburenganzira bwo kwiyungura ubumenyi basoma, ku babishoboye, ngo byaba ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kwiheba no kuba umuzigo kuri leta. 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share