Abahanzi Angel&Pamella bashyize ahagaragara indirimbo bakoranye n’icyamamare Cécile Kayirebwa

Abahanzi Angel&Pamella bashyize ahagaragara indirimbo bakoranye n’icyamamare Cécile Kayirebwa

Itsinda rya Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye [Angel&Pamella], ryasohoye indirimbo nshya bise ‘Impundu zanjye’ bakoranye n’icyamamare mu njyana ya gakondo Cécile Kayirebwa ubu uri kubarizwa mu Rwagasabo.

Ni nyuma y’indirimbo zitandukanye aba bana b’abakobwa (cyangwa se abagore dore ko bose bubatse) baririmbaga mu birori nk’ubukwe n’ahandi, basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi b’ibyamamare nka Cecile KAYIREBWA, Annonciata MUTAMURIZA wamenyekanye nka Kamariza, Frolida UWERA, … Muri iki gitondo cy’uwa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, bashyize ahagaragara indirimbo yabo bafatanyije na Cécile KAYIREBWA, ikaba ifite iminota 5 n’amasegonda 56’ magingo aya ukaba wayisanga kuri Youtube.

Angel&Pamella babwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru, ko gukorana indirimbo na Kayirebwa bifite igisobanuro kinini kuri bo, kuko bakuze baririmba indirimbo ze mu bitaramo no mu birori bitandukanye.

Igihe kiragera Kayirebwa abameza nk’abaririmbyi beza bazamufasha kuririmba mu gitaramo yari yakoreye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyabahaye imbaraga mu rugendo rwabo. Kuva ubwo batangira guhurira ku mishinga itandukanye na Kayirebwa baza no kwemeza gukorana iyi ndirimbo.

Aba bakobwa banavuga ko urugendo rw’abo nk’abahanzi bigenga, rwagizwemo uruhare rukomeye na Kayirebwa wabashishikarije gukora indirimbo zabo ndetse bakazakora na Album.

“Nyamboyicyeza” izina nyakwigendera SENTORE yahaye Cécile KAYIREBWA kubera ibigwi bye, nawe akaba yarahaye aba bana b’impanga utandukanya ari uko ubanje gushishoza izina rya “BENE NYAMBOYICYEZA” , ni ibigaragaza umubano ukomeye bafitanye ndetse uvuze ko ababereye umubyeyi utaba uciye igikuba.

Abahanzi Angel&Pamella bashimye Kayirebwa ku bw’umwanya yahaye iyi ndirimbo, bagafatanya kuyinononsora mu myandikire, kuyikora muri studio kugeza isohotse.

Bavuga ko iyi ndirimbo bayituye Abanyarwanda kubera ibi bihe barimo byo guhangana na Covid-19, aho kwishimana n’abandi bigoye.

Angel&Pamella bavuze ko ari indirimbo waha umuntu wese ukamugezaho impundu nko kumuha ibyiyumviro byo kwishima kwawe.

Bati: “ Twahisemo ‘Impundu zanjye’ nk’indirimbo waha n’umuntu uri kure yawe mudahura ukamuha impundu ziturutse kure ariko zimwereka ko umwishimiye kandi umutekerereza ibyiza.”

Kuririmba babitangiye bakiri abana bato cyane kuko byatumye Angel&Pamella bigira ubuntu mu mashuri yisumbuye bizemo.

Bakuriye mu matorero atandukanye y’abana yabafashije gukurira mu muco gakondo bibafasha kuvamo abahanzi.

Ange&Pamella bahuje imbaraga ku myaka 16 batangira kwiga indirimbo z’abandi no gukora ibiraka mu bikorwa bitandukanye byabazamuriye izina nko mu Bukwe, Ugusaba no Gukwa igihe cyo gutanga umugeni, amasabukuru,…

Mu buryo bw’amajwi ” Impundu zanjye” yatunganyirijwe muri Future Record na Producer David Pro.

Mu bitaramo bitandukanye by’umuhanzi Cécile Kayirebwa yakoraga, yifashishaga Ange na Pamela bakamufasha kwikiriza no kwizihiza igitaramo
Ange&Pamela batangiye basubiramo indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare, ubu nabo biyemeje gukora indirimbo zabo bakazimurikira abanyarwanda
Umubano wa (Nyamboyicyeza) Cécile KAYIREBWA na (Bene Nyamboyicyeza ) Ange&Pamela si uwa none.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share