Ibya Bruce Melodie na Agasaro uvuga ko babyaranye bishobora gufata indi ntera

Ibya Bruce Melodie na Agasaro uvuga ko babyaranye bishobora gufata indi ntera

Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yisunze umunyamategeko we Turahirwa Théogène, yandikiye uyu muhanzi ndetse na Label abarizwa ya 1:55 AM abasaba gukemura ikibazo cy’indezo y’umwana avuga ko babyaranye bitaba ibyo bakitabaza inkiko.

InyaRwanda dukesha iyi nkuru ivuga ko ifite kopi y’iyi baruwa ntegurarubanza yanditswe ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, aho umunyamategeko Turahirwa Théogène atangira yibutsa BruceMelodie kuzuza inshingano zo kwita ku mwana yabyaranye na Agasaro Diane usigaye abarizwa mu gihugu cya Uganda.

Muri iyi nyandiko bavuga ko uyu mwana yavutse ku wa 1 Nzeri 2015, bivuze ko imyaka icyenda ishize uyu mwana abonye izuba.

Umunyamategeko Turahirwa Théogène yavuze ko hari ibiganiro byabayeho hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, ariko ko uyu muhazi atigeze yubahiriza ibyo bari bavuganye.

Ati “Nyuma y’ibiganiro mwagiye mugirana mu bihe bitandukanye na Agasaro Diane, wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo z’umwana.”

Turahirwa Théogène avuga ko ibi bikomeje kugira ingaruka kuri Agasaro Diane kuko ariwe wita ku mwana gusa.

Akomeza ati “Kugeza ubu nyina w’umwana niwe wirya akimara kugira ngo umwana abone ibimutunga, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse no kwivuza.”

Uyu munyamategeko yibukije Bruce Melodie kubahiriza inshingano ze,bitaba ibyo hakazitabazwa inzira y’amategeko.

Ati “Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira y’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugirango ubutabera butangwe.”

InyaRwanda yagerageje kuvugisha uruhande rwa Bruce Melodie ariko ntibyakunda kimwe n’uruhande rw’uyu munyamategeko Turahirwa Théogène.

Hari amakuru avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati ya Bruce Melodie na Agasaro Diane, bijyanye no kuba bapimisha ‘ADN’, ariko Agasaro ntiyabyemeye.

Ni ibiganiro bivugwa ko bimaze igihe, ariko Agasaro ntiyagiye atera intambwe yo kuba yakwemera ko hakorwa iki kizamini.

Isoko z’amakuru zivuga ko mu minsi ishize Bruce Melodie yagiye muri Uganda ari kumwe n’ababarizwa muri 1:55 AM, bahura kandi bagirana ibiganiro na Agasaro Diane, bijyanye no kwita kuri uvu mwana babvaranve.

Ni ibiganiro bivugwa ko byasize Bruce Melodie yemeye kuzaha Agasaro Diane amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw. Ngo kuva ubwo, Agasaro ntiyongeye kuvugana na Bruce Melodie, byanatumye yifashisha uruhande rw’amategeko kugirango umwana we abone indezo.

Agasaro Diane abarizwa muri Uganda, ariko umwana avuga ko yabyaranye na Bruce Melodie abarizwa mu Rwanda, ndetse yatangiye amashuri ye.

Ku wa 11 Ukwakira 2019, shene ya Filos Pro yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Imagine’ yaririmbwe n’uyu mwana Agasaro Diane avuga ko yabyaranye

na Bruce Melodie – Abantu bati ‘atangiye gutera ikirenge mu cya Se!.

lyi ndirimbo ‘Imagine’ uyu mwana yasubiyemo, ni iy’umunyamuziki John Lennon wo mu Bwongereza, irazwi cyane mu bice bitandukanye by’lsi.

Bruce Melodie ntiyemera uyu mwana!

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo TV, tariki 8 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabajijwe uko ikibazo cye na Agasaro Diane cyarangive, kuko cyatangiye kujya mu itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2016, asubiza ko atemera umwana.

Yagize ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”

Uyu mwana asigaye arerwa n’abagiraneza, kuko na Nyina atikimurera. Bruce Melodie yavuze ko ari umubyeyi, kandi abana be barazwi.

Akomeza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”

Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, yavuze ko yasabye Agasaro Diane gupimisha ADN ariko arabyanga.

Ati “Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze!”

Agasaro uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie

 

 

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share