Menya imibonano mpuzabitsina akamaro ifitiye umubiri w’umuntu

Menya imibonano mpuzabitsina akamaro ifitiye umubiri w’umuntu

Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane harimo zimwe tugiye kurebera hamwe twifashishije ubushakashatsi bwakoze n’inzebere zitanfukanye mu by’imibonano mpuzabitsina.

Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

Twifashishije kandi inkuru ya forbes.com, imwe muri iyo mimaro dusanga ari iyi ikurikira:

1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibicebihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

2. Kugabanya indwara y’umutima

Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

3. Kugabanya ibiro

Buriya gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; bingana no
kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

4. Kugabanya kwiheba

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi bikaba biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye, uyu musemburo ugabanya kwiheba.

5. Kugabanya ububabare

Nyuma y ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye
inshuro eshanu (5) ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu
musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo,
“estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’ imihango igitsina gore bagira buri kwezi.

6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

Imibonano mpuzabitsina kandi ituma uruhago rw’ inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share