Bayern Munchen yegukana igikombe cya gatandatu itsinze Paris st Germain

Bayern Munchen yegukana igikombe cya gatandatu itsinze Paris st Germain

Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 ku mukino wa Champions League wabereye i Lisbonne muri Portugal.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020 kuri Stade izwi nka Estadio de Luz iherereye i Lisbonne muri Portugal, habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Bayern Munchen na Paris Saint-Germain, umukino wakinwe nta bafana kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu minota ya mbere y’umukino, ikipe ya Paris Saint-Germain yashoboraga kubona ibitego bibiri, ariko amahirwe Kylian Mbappe yabonye ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

Ikipe ya Bayern Munchen itigaragaje cyane mu gice cya mbere cy’umukino, na yo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nk’aho Robert Lewandowski yatunguye umunyezamu ariko ishoti yateye rikubita umutambiko w’izamu. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 59 w’umukino, ikipe ya Bayern Munchen yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Kingsley Coman, ku mupira yari ahinduriwe na Joshua Kimmich.

Nyuma yaho ikipe ya Bayern yakomeje kurusha Paris Saint-Germsin, iminota 90 irangira bikiri kimwe ku busa, baza no kongeraho iminota itanu, umukino urangira Bayern itsinze igitego 1-0, bituma yegukana igikombe cya gatandatu mu mateka ya Champions League.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Paris Saint-Germain: Navas – Kehrer, Silva, Kimpembe, Bernat – Marquinhos, Paredes, Herrera – Di Maria, Mbappé, Neymar.

Bayern Munchen: Neuer – Kimmich, Boateng, Alaba, Davies – Alcantara, Goretzka – Coman, Müller, Gnabry – Lewandowski.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi b’abakunzi b’aya makipe k’uburyo hari n’abateze bagasheta abagore babo

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share