Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bya Mata 2024

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bya Mata 2024

Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Mata 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yaranzwe no gushyiraho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

 

Uretse gushyiraho abayobozi, iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro, yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024.

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu munsi yagejejweho ibi bikurikira:

Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo no kwibuka mu minsi 100, mu Rwanda no mu mahanga.

Yemeje kandi amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Fondasiyo Nyafurika y’Ishuri ry’lmiyoborere (Africa School of Governance/ASG Foundation) yo gushyira mu Rwanda icyicaro cyïyo Fondasiyo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’itegeko rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda. Umushinga witegeko rihindura Itegeko n° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bwinkiko.

Yemeje kandi umushinga w’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku mabuye y’agaciro, umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda.

Yemeje kandi umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 20/2018 ryo ku wa 29/04/2018 rigena amabwiriza mu by’indege za gisivili.

Yemeje umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’lgihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje kandi amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rigenga Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri y’Ingabo.

Hemejwe abahagarariye ibihugu byabyo

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakurikira:

Pedro León Cortés Ruiz, Ambasaderi wa Repubulika ya Colombia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

Morakot Janemathukorn, Ambasaderi w’Ubwami bwa Thailand mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

Vu Thanh Huyen, Ambasaderi wa Repubulika ya Gisosiyaliste ya Vietnam mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

Ruslan Rafael oglu Nasibov, Ambasaderi wa Repubulika ya Azerbaijan mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.

Michel Christophe Mbadinga, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) za Repubulika ya Gabon mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Fatmata Lovetta Sesay, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda.

Hashyizweho abayobozi

Mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda hashyizweho abayobozi mu buryo bukurikira.

Associate Professor Raymond Mugenda, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi za laboratwari. Dr. Vedaste Habyalimana, agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe imiti.

Undi wahawe umwanya ni Dr. Eric Nyirimigabo, wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibiribwa, mu gihe Ines Uwineza, yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima imiti.

Dr. Peter Rwibasira, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe inkingo, Dr. Steven Nkusi, agirwa Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’abantu no kwandika ibikoresho.

Dr. Doreen Ingabire, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’amatungo. Dr. Marilyn Murindahabi, agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura farumasi no gutanga impushya.

Mu bandi bahawe imyanya mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, harimo Lazarre Ntirenganya, Theobald Habiyaremye, Dr. Jean Pierre Munyampundu, Dr. Innocent Nyamwasa, Jose Edouard Munyangaju, Marie Ange Uwase, Solange Ninette Bazina na Dr. Janvier Mukiza.

Elsie Uwumutima, yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ibigo binini muri Minisiteri y’ubuzima.

Annick Ishimwe, we yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Prof. Nshuti Manasseh na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo bari bageze muri Village Urugwiro

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Prof. Nshuti Manasseh, baganira

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore hamwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ndetse na Minisitiri Ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Ines Mpambara

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, aganira na Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, babanje kuganira mbere y’inama

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Jeannette Bayisenge hamwe n’Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Prof. Nshuti Manasseh

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Rtd Gen. Maj Albert Murasira, aganira na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, aganira na mugenzi we w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

Iyi Nama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye

Iyi Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share