Kuva mu 1994 hari igipimo gishimishije ubukungu bw’u Rwanda rumaze kugeraho

Kuva mu 1994 hari igipimo gishimishije ubukungu bw’u Rwanda rumaze kugeraho

Guverinoma ivuga ko mu myaka 30 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 7% buri mwaka, ndetse bugenga bugabanya ku gushingira ku buhinzi n’impano z’amahanga.  

Imyaka 30 irahize u Rwanda ruri mu rugamba rwo kongera kwiyubaka. Imibare inagaragaza ko ubukungu bw’iki Gihugu bwari bwarasenyutse ku gipimo cyo mu nsi ya 0% mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Muri 1994; kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi; ubukungu bw’u Rwanda bwaramanutse kuri mirongo itanu munsi ya zeru (-50%). Kuva icyo gihe mu myaka 30 ishize twagize ubukungu buzamuka ku muvuduko uri hagati ya 7% na 8%.

Icya kabiri muri iyi myaka 30; nko mu 1995, 1996, kugeza nko mu mwaka wa 2 000 u rwanda rwacungiraga ku mpano z’amahanga ku kigero kirenga 70%, ubu turi kuri 13%.

Ikindi ubukungu bwacu bwari bushingiye ku buhinzi ku gipimo cyo hejuru cyane, ariko muri iyi myaka 30 ubukungu bwagiye buhinduka, ubu inganda zimaze kugera kuri 20% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ubuhinzi ni nka 25%, inganda ni nka 48%.

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iri zamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryatumye ibyo Umununyarwanda yinjiza ku mwaka byikuba inshuro zirenze icumi muri iyo myaka.

Ati “Igipimo cy’amafaranga Umunyarwanda yinjiza ubishyize ku mpuzandengo; ubu tumaze kurenza 1 000$ ku muturage, mu gihe mu myaka 30 ishize twari hasi cyane nko munsi 100$.”

Iri terambere ry’ubukungu bw’Igihugu ryazamuye ibikorwa binyuranye byagenewe kwita ku mibereho y’abatuge, ndetse n’imyaka yo kubaho ku Banyarwanda iriyongera, aho iy’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyageze ku myaka 69 kivuye kuri 64 yo muri 2012 na 51.2 yo muri 2002

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share