Ntibikiri ngombwa ko umubyeyi agendana ifishi yo gukingirizaho kandi ikoranabuhanga ryaraje

Ntibikiri ngombwa ko umubyeyi agendana ifishi yo gukingirizaho kandi ikoranabuhanga ryaraje

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima ( RBC), itangaza ko nta fishi y’ikingiza izongera gukoreshwa mu ikingira, ko ahubwo byashyizwe mu ikoranabuhanga umubyeyi azajya abona ubutumwa bugufi muri telefone ye bumubwirwa igihe azagarukira gukingiza aho kubyandika ku ifishi.

Kuva umwana akivuka kugeza agize amezi 15 aba agomba gukingizwa inkingo zose uko zagenwe cyane ko nta n’ikiguzi umubyeyi yakwa, mu bihe byashize buri mwana yagombaga kuba afite ifishi igaragaza  imikingirirwe ye, izina ry’urukingo yafashe, urwo azafata ubutaha, ibiro afite n’igihe umubyeyi azamugaruriraho agasabwa kuyibika neza kuko yabaga ari ingenzi k’ubuzima bw’umwana.

Ikigo cy’igihugu ‘RBC’gitangaza ko ubu buryo umuntu yakwita bwa cyera butazongera gukoreshwa, ko ahubwo kuva mu byumweru 2 hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu gutanga amakuru no kuyabika mu mutekano usesuye, n’igihe umwana yabaye mukuru agakenera kumenya iby’ikingirwa rye yazajya abisanga mu ikoranabuhanga atagombye kujya aho yakingiriwe.

Iki kigo kivuga ko ubu buryo buje gukemura byinshi byavunanaga haba k’uruhande rw’umubyeyi no ku ruhande rw’inzego z’ubuzima kuko usibye no kuba umubyeyi yata ifishi y’umwana, binashoboka ko amakuru nkenerwa yashoboraga no kubura kuko byabaga bibitse ku mpapuro gusa.

Sibomana Hassan, umukozi muri RBC

 

Bwana Hassan Sibomana ni Umuyobozi wa Porogaramu y’ikingira mu kigo gishinzwe ubuzima ( RBC), asobanura iby’ubu buryo; avuga ko ababyeyi bakwiye kumenya amavugurura ari muri gahunda y’ikingira cyane cyane ashingiye ku ikoranabuhanga.

Agira ati: “ Muri iyi minsi hari ibintu biri guhinduka mu ikingira ry’abana bijyanye n’uburyo twakoraga, ubu turi kwinjira mu ikoranabuhanga! Nk’uko ababyeyi babizi twajyaga dukingira umwana akabona ikarita ifite ibara ry’umuhondo ari nayo bagenda bandikaho uko abonye urukingo ndetse n’ibiro bye, tukaba turagirango tubwire abantu ko ubu byahinduwe ahubwo ababyeyi bazajya babona ubutumwa bugufi ( SMS) kuri telefone zabo”.

Uyu muyobozi akomeza asobanura ubu buryo bushya mu ikingira, abugereranya n’buryo bwakoreshwaga mu ikingira rya Covid-19 kuko uwamaraga gukingirwa yabonaga ubutumwa bugufi muri Telefone ye.

Ati: “Twibuke ko umuntu wakingirwa Covid-19 aho kumuha ifishi yerekana ko yakingiwe bamuhaga ubutumwa bugufi kuri Telefone burimo umuyoboro ( Link) uzajya umufasha kubona amakuru yose y’ikingira, ni bimwe n’iri kingira ry’abana kuko umubyeyi igihe yashatse amakuru yose ajyanye n’iby’ikingira ry’umwana we azajya abibona mu buryo bworoshye kandi bwizewe mu kubika amakuru”.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga n’ubwo bwitezweho kubika amakuru y’umwana mu mutekano usesuye, Ikigo ‘RBC’ kivuga ko bunaje gukuraho ikiguzi kinini cyane cyatangwaga ku bijyanye no gukora amakarita, ko ari n’umwanya mwiza wo kurengera ibidukikije kuko gukoresha impapuro nkeya bifasha muri gahunda yo kugabanya ibikorwa byangiza ikirere na zampapuro zikorwa mu biti, hakizerwa ko n’itemwa ry’ibiti bijya kuzikora bigabanuka.

Ikiguzi kigenda muri Porogaramu y’ikingira yose haba kuzigura no kuzigeza ku bana bazikeneye, itwara akayabo k’amafaranga atari munsi ya Miliyari 10 buri mwaka, cyokoze ubu buryo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga bukaba bwitezwe kurinda no kugaruza akayabo k’amafaranga yagendaga ku mpapuro angana na Miliyoni 300 buri mwaka, aya mafaranga akazajyanwa mu bindi bikorwa byo kunoza neza gahunda y’ikingira.

Leta y’uRwanda iteganya ko buri mwaka haba hagomba kuvuka abana bagera ku 360,000, inzego z’ubuzima nazo zikavuga ko zifite inshingano yo gukingira abo bana bose nta nta n’umwe usigaye. Imibare itangwa na ‘RBC’ , igaragaza ko abana 96% ari bo bakingirwa naho abagera kuri 4% bagasigara, ikaboneraho n’umwanya wo guhamagarira inzego zose zigira uruhare mu ikingira n’ababyeyi barimo, gukingiza aba bana kuko bakiri benshi.

 

Uburyo bwo gukongira ni bubiri, igitonyanga n’urushinge
Umwana aba agomba gukingizwa kuva avutse kugeza ageze ku mezi 15

Aimé Gerald UFITINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share